× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umwizerwa: Uburyohe bw’indirimbo ya mbere ya Adeline bushobora kumwicazanya n’abakomeye

Category: Artists  »  21 March »  Jean D’Amour Habiyakare

Umwizerwa: Uburyohe bw'indirimbo ya mbere ya Adeline bushobora kumwicazanya n'abakomeye

Uwikunda Adeline ni umuhanzikazi mushya wa Gospel winjiye mu muziki afashijwe na ABA Music, akaba ari kumvikana mu ndirimbo ya mbere yashyize hanze yise ‘Umwizerwa’

Uwikunda Adeline, umuhanzikazi mushya uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yatangiye umuziki afashijwe na ABA Music, label izwiho gufasha abahanzi ba Gospel mu Rwanda, cyane cyane abaturuka mu Karere ka Rubavu.

Adeline Uwikunda ni umwari w’imyaka 19, ukomoka mu Karere ka Rubavu, akaba akora n’ibijyanye n’ubwiza. Mu 2011, yatangiye kuririmba muri korari y’abana yitwa Ijwi ry’Abamalayika. Nyuma yo kwimuka, yaje kongera gusubira muri Love Choir yo muri New Life Bible Church, maze akomereza muri Joy Full Choir, aho amaze imyaka itanu aririmba kugeza na n’ubu.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yatangaje ko ku giti cye yinjiye mu muziki nk’umuhanzi wigenga mu mwaka wa 2021, abantu batangiye kumubwira ko afite impano ikomeye. Mu rugendo rwe rwa muzika, intego ye nyamukuru ni iyo kwamamaza Ubutumwa Bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Adeline Uwikunda afashwa na ABA Music, label isanzwe ifasha abahanzikazi barimo Alicia na Germaine, bazwi cyane mu ndirimbo nka Rugaba. ABA Music yashinzwe n’umubyeyi wa Alicia na Germaine ikomeje gufasha abahanzi bashya cyane cyane abo mu Karere ka Rubavu.

Adeline avuga ko umwihariko we mu muziki ari ugukora indirimbo zigaruka cyane ku butumwa bw’Imana aho kuririmba inkuru z’ubuzima busanzwe, bikaba bizarushaho kugaragara mu z’ubutaha. Umuhanzi afata nk’icyitegererezo ni Israel Mbonyi, Epaa God akaba ari we producer umufasha gutunganya umuziki we.

Indirimbo ya mbere ya Adeline Uwikunda yitwa Umwizerwa, iri kuri YouTube channel ya ABA Music. Amagambo yayo agaruka ku rukundo Imana yakunze abantu, ishimangira ko isezerano ryayo ritajya rivuguruzwa:
"Ntibisanzwe kubona umuntu unkunda nk’uko ubikora. Abandi bose bambwira ko bankunda, nyamara biba iby’igihe gito. Isezerano ry’umwana w’umuntu rirangirira mu magambo. Ariko wowe isezerano ryawe uririnda kugera risohoye."

Agaragaza ko Imana ari yo byiringiro bye, kuko ibyo ivuga ibisohoza. Asaba abakunzi be kumufasha kugeza ubu butumwa ku bantu benshi, babinyujije mu gukora likes, bagatanga comments bakanasangiza indirimbo ye ku bandi.
Asaba abamushyigikiye gukomeza kumufasha gusakaza Ubutumwa Bwiza, kandi akizeza ko azakomeza kugira ikinyabupfura no kudasubira inyuma mu rugendo rwe rwa muzika.

Indirimbo ye Umwizerwa isohotse nk’iya mbere, akaba yiteguye gukora n’izindi nyinshi mu rwego rwo gukomeza intego ye yo kwamamaza Ubutumwa Bwiza.


NAWE BA UMUHAMYA W’UBUHANGA BWA ADELINE WUMA IYI NDIRIMBO! IGUSHIMISHE!

Adeline afite intego eshatu nk’uko yabitangaje ati: "Ingamba zanjye ni ukutazasubira inyuma, gukomeza intego yanjye yo kwamamaza Ubutumwa Bwiza bw’Imana no kugira ikinyabupfura mu byo nkora

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.