× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibinyoma byatumye injangwe n’ibindi biremwa by’Imana byangwa urunuka kandi nta kibi byakoze

Category: Health  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibinyoma byatumye injangwe n'ibindi biremwa by'Imana byangwa urunuka kandi nta kibi byakoze

Usanga inyamaswa nyinshi zangwa urunuka, izindi zigashimagizwa bitewe n’umuco w’igihugu runaka. Gusa izo nyamaswa usanga ahandi zikunzwe cyane, zivugwa neza.

Urugero ni nko mu Rwanda rwo hambere iterambere ritaraza, babonaga imbwa ari ntacyo imaze ariko ugasanga mu bindi bihugu birimo iby’Uburayi imbwa ihabwa agaciro cyane.
Hari izindi nyamaswa ndetse n’udukoko byangwa kubera ububi bwazo.

Inzoka nta muntu wayibona ngo ayihorere atayishe, kuko imurumye ubumara bwayo bwamwica. Buri wese yihutira kuyica. Umubu na wo ni agakoko kabi cyane buri wese aharanira kwica uko akabonye, kuko kari mu bimaze kwica abantu benshi kuva Isi yaremwa. OMS itangaza ko wica abarenga miliyoni 1 mu mwaka, binyuze mu ndwara uteza zirimo Malariya, Zika n’izindi. Kutwica abantu bumva bakoze neza.

Gusa imyemerere, imigenzo n’imiziririzo byagize ingaruka nyinshi mbi ku bindi biremwa birimo inyamaswa, bituma zangwa urunuka kandi ubusanzwe zari inyamaswa zikunzwe yewe zitagize icyo zitwaye. Izo nyamaswa zirimo inkotsa, igihunyira, injangwe n’izindi. Ibyo binyoma birimo ko zitera umwaku, ko zinjiwemo na Satani, ko zifite inkomoko kwa Satani.

Injangwe y’umukara

Hari abantu batekereza ko injangwe y’umukara itera umwaku bikomeye, ndetse ko iyo muhuye uba ugatoye. Bavuga ko ikorana na Satani, ko ari ikiremwa ke, ko ikoreshwa mu marozi no mu bupfumu. Aya makuru yatumye yangwa cyane, ndetse mu myaka ya kera yaricwaga. Ariko si ko byahoze.

Hari igihe injangwe y’umukara yari ikunzwe ndetse igasengwa nk’imana. Muri Misiri ya kera basengaga injangwe y’umukara, kuko imanakazi yabo Basitete yasaga na yo. Uyu yari umugore mwiza ariko ufite mu maso h’injangwe y’umukara. Iyo wayigiriraga nabi waricwaga, yapfa abantu bagakora ikiriyo, bakiyogoshesha umusatsi ahantu hose, ikiriyo kikazarangira ibitsike byongeye kumera.

Injangwe y’umukara yambikwaga zahabu n’indi mideri kuko yubahwaga cyane kurusha izindi njwange z’andi mabara nubwo na zo zakundwaga cyane.

Mu Bwongereza bwa kera ho, byari itegeko gutwara injangwe y’umukara mu bwato, mu gihe cyose bagiye kurangura ibicuruzwa mu bindi bihugu, kugira ngo izarye imbeba zose zishobora kuzazamo ndetse izanabatere ishaba. Iyo umuyaga wabaga wabuze bayishyiraga hejuru y’ubwato bizeye ko irawukurura, ugasunika ubwato bagakomeza urugendo.

Injangwe y’umukara itangira kwangwa

Mu mwaka 1200 mu bihugu by’Iburayi batangiye kwanga injangwe y’umukara kubera Kiliziya Gaturika. Icyo gihe yashakaga guca imigenzo n’imiziririzo ya gipagani, maze mu gihe abantu bubahaga injangwe y’umukara ndetse bakanayisenga, batangira kuyibona nk’umwanzi.

Kiliziya Gaturika yahimbye ikinyoma cy’uko iyi nyamaswa ikurura imivumo iturutse kuri Satani, ko itera umwaku w’uburyo bwose, ko mu murizo wayo habamo ubutumwa bwa Satani.

Kiliziya Gaturika yavuze ko imana Luciferi yari yarashakanye n’umugore witwaga Diane, bakabyarana umwana, bakamwita Aradiya, maze se Luciferi amwohereza ku Isi ngo aze yigishe abayituye ubupfumu no kuroga. Akigera ku Isi yahoraga ateruye injangwe y’umukara. Ibi byari ibinyoma.

Mu mwaka wa 1233 mu Burayi batanze itegeko ryo kudatunga injangwe y’umukara, uyitunze akitwa umurozi n’umupfumu. Zatangiye guhigwa, ziratwikwa, mu buryo bwo kwicuza ibyaha. Byategekwaga na Kiliziya.

Muri 2007 Ishami ryo mu Butaliyani ryita ku bidukikije cyane cyane inyamaswa muri rusange, ryatangaje ko mu Butaliyani hicwa injangwe z’umukara 60,000 buri mwaka, bazihora uko zisa.

Igihunyira n’Inkotsa

Igihunyira ni inyoni yangwa cyane kuri iyi Si, cyane cyane mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda. Bavuga ko iyi nyoni ikorerwamo na Satani.

Inkotsa yo ni akarusho. Mu Rwanda rwo hambere, uwayumvaga yabaga agize umwaku, agatekereza ko hari umuntu ugiye gupfa kuri uwo musozi. Mu ikinamico nyarwanda nyinshi za kera, ijwi ry’inkotsa ryifashishwaga bagaragaza ko iri gukungura.

Igihunyira cyo uko gisa, kuba gisa n’injangwe, gikora ibintu nijoro, bituma bavuga ko ari Satani kiba gikorera. Igihunyira n’inkotsa ni inyoni zangwa cyane ari nta kintu kibi zakoze, bitewe n’imiziririzo y’abantu.

Indi mpamvu ituma banga igihunyira ni uko iyo kivuge guhiga nijoro, bucya kigahita gitaha mu mwijima, mu bihuru n’ahandi hari umwijima, nk’uko Satani akorera mu mwijima. Kiba gikusanya imyaku kiraza gukwirakwiza nijoro.

Mu Baroma ba kera, igihunyira cyari inkunguzi. Ku bwa Julius Caesar, Augustus Anthony na Marcus Agrippa, batangaga itegeko ryo guhiga ibihunyira, bakabyica, ivu ryabyo bakarijugunya mu ruzi Tibre rwo mu Butaliyani.

Inzoka

Abantu bitiranya inzoka yavumwe yo mu gice cya 3:14 mu Itangiriro n’inzoka iyi isanzwe. Mu nkuru Paradise.rw iheruka gukora yasobanuye iriya nzoka iyo ari yo. Ni Satani si inzoka ikurura inda. Iyo nkuru ifite umutwe uvuga ngo :“Ese Inzoka yashutse Eva ni inzoka isanzwe?”

Ibi byatumye inzoka zose zangwa kandi bagatekereza ko inzoka ari Satani. Abahanga bavuga ko kuva na kera inzoka ari inyamaswa iteye ubwoba, itinyitse. Gusa si ko zose ziryana, ariko zose zangwa kimwe.

Kiliziya Gaturika yahimbye ikinyoma cy’uko uwishe inzoka ababarirwa ibyaha runaka kuko aba arwanyije Satani. Kuri ubu, uwishe inzoka arabyishimira. Ibi byose ni ibinyoma bidafite aho bishingiye.

Imana ikimara kurema inyamaswa zose zirimo inzoka, injangwe z’amoko yose, inyoni zirimo inkotsa n’ibihunyira, yaritegereje ibona ari byiza. “Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatandatu (Itangiriro 1:31).”

Iki gihe, iyi migenzo, imiziririzo n’imyemerere ntiyari yakaje. Mu nkuru y’ubutaha tuzagaruka ku mpamvu eshatu zikwiriye, zagombye gutuma inyamaswa yicwa.

Src: Isamael Mwanafunzi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.