Umuhanzi ukiri muto cyane mu myaka no mu gihe amaze mu muziki, Ian Vanga, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Jah.
Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa 9 Nzeri 2024, ikaba ikubiyemo ubutumwa bw’uko Imana itajya na rimwe itererana abantu bayo. Avuga ko nubwo abantu bamuhiga inshuro nyinshi kandi agahura n’ibibazo byinshi Jah (Imana) amuba hafi, ibishuko akabyirinda, ibigeragezo akabitsinda. Amajwi yayo yakozwe na Tell D’Hem, amashusho atunganywa na The Chris, kandi Ian Yanga yayandikanye na bo.
Iyi si indirimbo ya mbere ashyize hanze yo kuramya no guhimbaza Imana, kuko mu mwaka wa 2023 yashyize hanze indirimbo yise Isengesho, ikaba ari imwe mu ndirimbo zakunzwe ku rwego rwo hejuru. Yagiye hanze ku wa 29 Ukuboza 2024.
Muri iyi ndirimbo yaranzwe n’icyizere, aririmba ko izibika zari amagi, ko na we azagera kuri byinshi. Ati: “Mu icuraburindi na ho Mana umpa imboni, nzarwana no ku kuka ka nyuma. Ushobora kuba umuhanga ariko ugakora bikanga, kubera amafaranga bakakubonamo bazanga. Ubuzima ni ibibazo, ibyo unyuramo ni ityazo rigutegurira ejo hazaza.”
Amazina ye ni Nshuti Jonathan akaba yariyise Ian Vanga nk’izina ryo gukoresha mu buhanzi kuko ngo azajya avangavanga imiziki, yaba iyo kuramya no guhimbaza Imana n’imiziki isanzwe kuko ngo Imana ikunda akazi, umuziki wose wakora upfa kuba uri gushaka imibereho.
Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa Youtube wa Abimana TV, uyu mwana wamamaye afite imyaka 15, akaba afite ijwi ryiza bidasubirwaho, yatangaje ko kuba aririmba muri korali yo mu rusengero bidasobanuye ko kuririmba indirimbo zisanzwe ari icyaha kuko ngo abikora nk’uko n’undi wese akora akandi kazi kamwinjiriza.
Ni umwe mu bahanzi bafite impano yigaragaza, ariko akaba abura ubushobozi bwo kujya muri studio ngo akore indirimbo, bikaba bituma amara igihe nta ndirimbo ashyize hanze. Yizeza abashoboye ko baramutse bamuteye inkunga atabatenguha ngo yishore mu byaha birimo kunywa ibiyobyabwenge nk’uko abandi bahanzi babigenza.
Umva iyi ndirimbo