× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuyobozi ukomeye yasabye Israel Mbonyi ko muri 2024 yazataramira muri Stade Amahoro

Category: Leaders  »  December 2023 »  Sarah Umutoni

Umuyobozi ukomeye yasabye Israel Mbonyi ko muri 2024 yazataramira muri Stade Amahoro

Umuyobozi ukomeye yasabye Israel Mbonyi kujya kuri Stade Amahoro nyuma yo kongera kuzuza BK Arena mu gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare nka The Ben, Sherrie Silver, Ommy Dimpoz, Marina n’abandi.

Ku munsi mukuru wa Noheri ku itariki 25 Ukuboza 2023, ku nshuro ya kabiri umuramyi Israel Mbonyi yakoreye igitaramo cya Noheri mu nzu yagenewe imyidagaduro mu Rwanda izwi nka Kigali BK Arena, afasha abitabiriye kuryoherwa na Noheli.

Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru dore ko BK Arena yari yakubise yuzuye. Kandi si ubwa mbere bibaye kuko n’umwaka ushize nabwo kuri Noheli, igitaramo cye Icyambu Live Concert cyaritabiriwe iyi nyubako iruzura. Nta wundi muhanzi urabikora, ibi bituma benshi bavuga ko BK Arena ari iya Mbonyi.

Nyuma yo kubona amateka yanditswe na Israel Mbonyi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yanditse kuri X ko BK Arena imaze kuba nto kuri Israel Mbonyi. Yahise avuga ati "Ntegereje kuzabona Icyambu Live Concert 2024 ibera muri Stade Amahoro yuzuye abantu. Wakoze cyane Israel Mbonyi ku bw’igitaramo cyiza.”

Yibukije ko Israel Mbonyi ari we ufite igikombe cy’umuhanzi mwiza w’umugabo w’umwaka wa 2023 mu bihembo bya Isango na Muzika Awards, kandi ko yanatwaye igikombe cy’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel Singer of the year).

Igitaramo cya Mbonyi cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10 kuko BK Arena yakira ibihumbi 12 gusa. Muri bo hari harimo abasitari batandukanye bo mu bihugu bitandukanye ndetse n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi akora, abo mu Rwanda no hanze yarwo.

Muri abo basitari harimo The Ben uherutse gukora ubukwe n’uwitwa Uwicyeza Pamela basezerana imbere y’Imana, Muyoboke Alex ukunda gufasha abahanzi bakizamuka, umuhanzi wo muri Tanzaniya Ommy Dimpoz, umubyinnyi Sherrie Silver, Massamba Intore;

Uncle Austin, Marina, Miss Cadette, Gaby Kamanzi, Yvan Ngenzi, umunyamakuru w’imikino kuri RBA, Reagan Rugaju, n’abandi. N’abo muri siporo ntibatanzwe, abo ni Kwizera Janvier Rihungu, Nsabimana Zidane Eric, Nshuti Dominic Savio na Mugenzi Bienvenu.

Israel Mbonyi yanditse amateka mashya avuguruye asabirwa gukorera igitaramo muri Stade Amahoro

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.