× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuyobozi mushya wa Siriya yatumye Abakristo barushaho kubura icyizere

Category: Leaders  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Umuyobozi mushya wa Siriya yatumye Abakristo barushaho kubura icyizere

Abayobozi b’Abakirisitu muri Siria baracyagowe no kumenya ahazaza habo nyuma yo guhura n’Umuyobozi mushya wa Guverinoma ya Siria, Ahmad al-Sharaa, nyuma y’uko afashe ubutegetsi ku itariki ya 8 Ukuboza 2024.

Al-Sharaa, uzwi kandi ku izina rya Abu Mohammed Al Jolani, yijeje abahagarariye amadini ya gikirisitu ko uburenganzira bw’Abakirisitu butazirengagizwa, ariko abahagarariye amadini bavuze ko ibiganiro byabaye bitarashimangirwa neza, kuko ubutegetsi bukiri bushya.

Nubwo al-Sharaa yatangaje ko ibyo Abakirisitu bakeneye bizitabwaho, abayobozi b’amadini yose bari bari mu nama bavuye mu kiganiro badafashe ibyemezo birambye, bituma Abakirisitu bagira impungenge zo kudahabwa uburenganzira bwabo muri guverinoma nshya.

Iyi nama, aho hizwe ibyerekeye impinduka mu muryango wa gikirisitu no gushyira mu bikorwa demokarasi, buri wese akagira uburenganzira bwe, yabaye mu gihe impaka n’ukwiyongera kw’imyigaragambyo mu madini bikomeje kwiyongera mu gihugu, cyane cyane mu Bakirisitu, kuko bifuza kubona ubuzima gatozi muri politiki nshya.

Umutekano wo muri Siria ukomeje kuba mubi, ibituma Abakirisitu baba mu bwigunge, nta cyizere bafite cyo guhabwa uburenganzira bwabo mu gihugu kiri mu nzira y’impinduka.

Muri Siriya, abakristo bateye hejuru ngo bahabwe ubuzima gatozi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.