× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Perezida Paul Kagame: Gukorera hamwe ni byo bizanira Igihugu iterambere

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Perezida Paul Kagame: Gukorera hamwe ni byo bizanira Igihugu iterambere

Perezida Paul Kagame yashishikarije urubyiruko rwose rwo mu Rwanda by’umwihariko abagera ku bihumbi 7500 bari muri BK Arena mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake rimaze ribayeho.

Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibyo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabwiye urubyiruko.
“Igihugu ni cyo duhuriraho, nta bwo ari icya bamwe, ni icyacu twese. Iyo dushyize imbaraga zacu zose hamwe, tuba twiteza imbere. Nta muntu ubaho wakora wenyine adakoranye n’abandi ngo guteza imbere Igihugu bishoboke.

Ni yo mpamvu Igihugu gishaka gukomeza uwo muco, Igihugu cyose gifite abantu nkamwe bagera kuri miliyoni ebyiri, bagira ibikorwa nk’ibi mukora mudahemberwa ndetse kenshi mudashimirwa ku mugaragaro, ariko mukabikora muzi icyo mukora kandi muzi ko mwikorera, ni byiza. Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima, gukorera ubushake ni ugukora ikintu kizima. Mukomereze aho, nk’uko mubikora n’ubundi mu bikorwa rusange byinshi.

Urubyiruko nkamwe ubu ni igihe cyanyu. Natwe twabaye urubyiruko ariko igihe cyacu kigenda kituvanamo, igisigaye ni uguhindukira tukabarera tukareba ibyo mukora, mukuzuza namwe inshingano zanyu.”

Yakomeje agira ati: “Iyo ukorera Igihugu uba utekereza abawe, iyo utekereza abawe uba unatekereza Igihugu, byose mukabikora mutarobanura haba ku Banyarwanda n’abanyamahanga bagenda Igihugu.”

Urufunguzorwo gukora byinshi ni uru nk’uko yabivuze: “Urubyiruko mukaniga mukamenya, mukagira ubushake, mukamenya isi bitari bya bindi byo kwicara mu ishuri gusa aho wiga indimi n’imibare, ahubwo ukamenya ngo ibyo iyo ubishingiyeho ugera kuki? Cyangwa wabikoresha ute kugira ngo ugere no ku byo wifuza, ariko ukabanza ukamenya n’ibyo wifuza.”

Yavuze ko Leta ari urubyiruko agira ati: “Nubwo ifite inshingano ariko mugomba kwibuka ko Leta ari mwe,” bivuze ko urubyiruko rugomba kuyishyigikira, nk’uko yabivuze agira ati: “Igihe mutayishyigikiye, mutayifashije, mutakoranye na yo nta bwo izagira ibyo igeza ku byo bifuza. Ubwo bumenyi n’ubwo burezi ni byo bituma gukorera ubushake bigira akamaro, n’aho ubundi nta cyo byamara. Mukagira ubuzima bwiza mwirinda ibitari ngombwa niba ari idwara mukazirinda.”

Yasoje agira ati: “Buri wese muri mwe n’abariya batigirira icyizere. Buriya hari ikikurimo, wakora, watanga kugira ngo ugire amahirwe y’ibyo ukeneye, waba uri aha cyangwa uri ahandi. Ndababwira nk’ubaruta nange nabaye muto nkamwe. Twabinyuzemo. Mufite ubushobozi bwo kubinyuramo neza nk’uko mubyifuza. Bizashoboka ndabibasezeranya kandi twarabibonye namwe mwarabibonye."

Ibi byose yabivugiye muri BK Arena kuri uyu wa 7 Gicurasi 2024, mu isabukuru y’imyaka icumi y’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.