Abasizi karemano bafite inganzo ngari muri bo barimo Murekatete Claudine, Carine, Tuyisenge Olivier, Natasha, Karire, Yvann Mpano, Nyirinkindi, Racine, Mushabizi n’itsinda ry’ababyinnyi b’amarenga (Drama) bagiye kwifatanya n’umusizi nyamusizi Kibasumba Confiance mu gitaramo cyiswe "A Night of Spoken Verse".
Ni igitaramo giteganyijwe ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 18/10/2024 aho izi ntore mu zindi zizaraza abakunzi b’inganzo inkera. Ni mu birori by’akataraboneka bizabera Camp Kigali (Urukari Hall) guhera saa 18h30.
Avuga imvano y’iki gitaramo, Kibasumba Confiance yabwiye Paradise ati: "Iri ni ijoro ryiganjemo ubusizi. Ni ijoro ryo kwimakaza umuco nyarwanda muri rusange, ni igitaramo kigamije kwerekana umuhate wanjye nk’umukobwa w’umusizi mu busizi".
Yaboneyeho gusaba inshuti ze, abanyarwanda muri rusange n’abakunzi b’umuco nyarwanda kutamuhaana muri iki gihe ahubwo abasaba kumwimana. Yaboneyeho gusaba umwimanyi ukuriye abimanyi (Imana) kumuguma iruhande kugira ngo adatentebuka n’ubwo atabifite muri gahunda, aho yavuze ko yumva yuzuye imbaraga n’umuhate bizamufasha gusangiza abazitabira ibi birori inganzo ifutse.
Yagize ati: "Ni cyo gihe cyiza cyo kunshyigikira no kunyereka urukundo ku bantu bakunda ubusizi bwanjye nanjye ubwanjye.
Sinzi niba muri ibi birori by’akataraboneka aba basizi bazagaruka ku ibyiruka rya Maheru, niba ari umugoroba w’indyoheshabirayi ntimubimbaze sindi Kibasumba, n’ubwo mu kuzimiza hari abanyitiranya n’umwuzukuru wa Rugamba Sipiriyani, sinzi niba bazibanda ku marebe atemba amaribori, hari ubwo wenda bazanyura bwomboke ku nkuru igira it: i"Nacumuye iki mwimanyi".
Gusa birumvikana bitewe n’igihe cyo gusigasira ibyagezweho, bashobora kuzatera umugongo inkuru igira iti: "Naje kubika u Burundi", ahubwo bakinyurira mu cyugamo bati: "Naje kubara inkuru"! Mu mvugo nziza isa n’iya Gikristo, byanezeza umutima wanjye kubona umusizi Tuyisenge Olivier mu mvugo y’uwamubanjirije agize ati: "Nuguruye inyange", byanezeza kubona Yvan Mpano amukoreye mu ngata akagira ati: "Nyambo iruta ibigarama"!
Naho se ugirango byangwa nabi kubona umusizi Murekatete Claudine mu mushanana mwiza Mva Mu Rwanda akagira ati: "Ukwibyara gutera ababyeyi ineza"? Ndabizi ko muri iki Gitaramo hatazaburamo abakunda imbonekarimwe nka wa munyamerwe!
N’ubwo mpereye ku mvugo nshidikanyabyombi ariko icyo nzi neza nashishikariza abakunzi ba Paradise n’abakunzi b’u Rwanda rwuje abahanga bahanga bagahereza amahanga, nta gushidikanya ko Kibasumba Confiance azabasusurutsa mu gisigo cyuje isubirajwi yambaye neza nka ba bagore baha impumbya agira ati: "Amahitamo", yongere ati: "Ndarushye!!
Nyamuneka muzibuke kumusukira amazi ntimuzamuhane nka wa Muhunde!! Namara gusukirwa amazi n’ubwo mbizi neza ko yavukanye ayingayinga ay’inyanja (Nyamuneka bavomyi beza abumva bumvire aha, iyi soko ntigenewe ba ruvumbitsi, irindishijwe abakerubi) azakimbagira gitore na Rumaga batange "Impanuro"!
Murabyumva Murekatete azaba ari hafi aho mu mpuguro nziza yageneye ba ruvumbitsi dore ko acyurirana mu gisirimu! Namara guhugurana azatanga akanozangendo aganuze abakunzi be igisigo cyiswe "Amakiriro"! Tuyisenge, umukwe wa Paradise warenze imbundo n’indanganteko namara kuruha uwa kavuna azashishimura imikarago.
Uyu musore mwiza w’ibigango n’ibisigo akaba umugabo nyamugabo, n’ushaka gushidikanya ku byo mvuze uzabaze uwitwa Tuyishime Jeannette, azakubwira ibibera i kambere, ahiherereye mu mabanga y’abakuze (abashyoma uyu munsi sindi kumwe nabo ahubwo ndaganira n’abakuze).
Rero Tuyisenge azataramira abamukunda n’ubwo hari abazarira ubwo azarambura igitabo kigira kiti: "Ndamutse mpfuye". Ntababeshye nanjye nzarira! Reka mpinire aha ntarambirana ibindi tuzahurire mu ihema ry’ibonaniro rya Camp Kigali! Ahasigaye Uwiteka Nyiringabo n’ingabe wangabiye inganzo ngari abandindire!
Kibasumba agiye gukora igitaramo gikomeye