Davis D uri mu bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda mu muziki usanzwe, aherutse kugaragara afite Bibiliya mu ntoki, yambaye imyenda yatangaje benshi. Ubu, yatangaje icyamuteye kubikora.
Mu byumweru bitatu bishize ni bwo uyu muhanzi yashyize kuri Instagram ye amafoto amugaragaza afite Bibiliya mu ntoki, munsi yayo arandika ngo "NIMBA URIMURI YESU NEZA GUMAMO". Yari yambaye ipantalo ngari cyane kandi yatebeje.
Mu kiganiro Davis D yahaye inyaRwanda.com ducyesha iyi nkuru, Davis D yavuze ko "byari mu rwego rwa Fashion kuko kuriya nagaragaraga ni ko aba Paster bo muri ADEPR cyera bambaraga".
Yongeyeho ko yashakaga kugaragaza ko nawe ajya afata umwanya akajya gusenga, akereka Imana imishinga ye. Ati "Nashakaga kwerekana isura y’uko nanjye njya gusenga nk’abandi bose ndetse nsengera n’ibikorwa byanjye biri imbere".
Uyu muhanzi yahamije ko avuka mu batambyi ananyomoza iby’uko yaba ashaka kuba Pasiteri. Ati: "Oya sibyo ahubwo ndi umwana wo mu batambyi ababyeyi banjye ni abakozi b’Imana, nanjye nagira ngo mbereke ko nsenga".
Paradise.rw ntiyabashije kumenya Itorero Davis D yaba asengeramo. Mu ndirimbo yakoze, nta na rimwe arumvikana yakoze indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana cyangwa ngo ayikorane n’abandi baramyi basanzwe nk’uko bagenzi be babikoze. Aramutse ayikoze, yakundwa cyane.
Urugero ni Knowless wakoranye na Aline Gahongayire indirimbo bise "Asante", Bruce Melodie wakoranye na Regy Banks indirimbo bise "Njya Imbere", Ama G waririmbanye na Theo Bosebabireba indirimbo yitwa "Ingoma", Safi Madiba agasubiramo "Excess Love" ya Mercy Chino.
Davis D afite Bibiliya mu ntoki
Yavuze ko iteka asenga Imana akayigiza imishinga ye
Davis D aramutse akoze indirimbo ya Gospel yakundwa cyane