Ramjaane wahoze ari mu bayoboye mu banyarwenya muri za 2015, akaza kujya muri Amerika akibagirana, yongeye kugaruka mu itangazamakuru afite umuryango aho kugeza ubu agarutse i Kigali afite umugore n’abana. Ikindi kirushijeho ni uko asigaye ari ari n’umupasiteri.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ubwo abanyamakuru bari bagiye kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe, yagaragaye asa neza n’abana be anafite Dreadlocks ku mutwe, n’amaherena we akavuga ko ari Pasiteri wa ba bandi bahejwe mu itorero bitewe n’uko bagaragara.
Yagize ati; "Reka mbanze nifatanye n’abantu babuze Pastor Theogene, navuganye nawe ho gakeya, ivugabutumwa yakoraga ni ryo vugabutumwa ndi gukora muri Amerika, ni ukuvuga ngo hari abantu bahawe akato mu rusengero,…..
Njyewe ni kenshi muri Amerika bansaba ikibiriti cyo gucoma (kunywa urumogi) ariko iyo umuntu ansabye ikibiriti mbona n’umwanya wo kumubwiriza ubutumwa bwiza, sindi Pasiteri wa bose, ndi Pasiteri wa ba bandi bafite rejection.’’
Niyoyita Ramjaane wamamaye nka Ramjaane akomeza avuga ko n’ubwo benshi babifata nka comedy kuko ariko bamumenye we ahita abwira ngo "Nimukizwe’’.
Yakomoje ku mishinga myinshi ateganya gukorera mu Rwanda mu gihe cy’ukwezi agiye kuhamarana n’umuryango we, aho kugeza ubu asigaye anafite umuryango yise "The Ramjaane Joshua Foundation" ufasha abimukira n’impunzi muri Leta Zunze Ubumwe za America, gusa ubu hano ukaba uzafasha urubyiruko kuko ari imbaraga z’igihugu.
Yasoje ikiganiro avuga ko akunda igihugu n’abagituye. Mu magambo ye yagize ati; ‘’Nkunda igihugu, nkunda n’abanyagihugu. Muri iki gihe ngiye kumara hano ntabwo duhuriye hano kuri Airport gusa, nzabatumira tuganire mbagezeho imishinga, icyo nishimiye cya mbere ni urukundo.
Honestly mu myaka irindwi, nakoraga ibintu biri quite biri aho kubera ko market yarahindutse sinari nzi ko nakwacyirwa n’itangazamakuru ringana gutya, bivuze ngo mwahaye agaciro ibyo nakoze nanjye nzahora mbaha agaciro".
Nubwo hashize imyaka 7 Ramjaane atagaragara mu itangazamakuru ndetse akaba ari nabwo rigiye kumwakira ku kibuga cy’indege, amakuru atariho ivumbi Paradise ifite ni uko n’umwaka ushize wa 2022 nabwo yaje mu Rwanda, gusa icyo gihe ntabwo yabishyize mu itangazamakuru.
Lucky wa RBA ari mu bakiriye Ramjaane ku kibuga cy’indege