× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuryango Golden Heart wasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali unaremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Category: Ministry  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuryango Golden Heart wasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali unaremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango Goldel Heart Team wasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi unaremera umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27/04/2024 abagize umuryango Golden Heart berekeje ku Gisozi ku rwibutso rwa Jenoside mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka mabi yaranze u Rwanda mu gihe cya Guverinoma yiyise iy’abatabazi yafatanyije n’interahamwe kwica urw’agashinyaguro abatutsi barenga miliyoni muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abagize umuryango Goldel Heart Team barimo abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, babasha gusura ibyumba bitandukanye birimo icy’abana kigaragaramo amafoto y’abana bato bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Banabashije kwibonera n’amaso yabo imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera politiki y’ivanguramoko, banasura imva rusange ishyinguwemo abatutsi ibihumbi magana abiri mirongo itanu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aganira na Paradise, Frank Mario Sebudandi umunyamakuru wa Radio&Tv O washinze uyu muryango Golden Heart Team [GHT] akaba ari nawe uwuyobora, yavuze ko uyu muryango wiyemeje gushishikariza abantu kugira umutima w’urukundo.

Yavuze ko ariyo mvano yo gukora ibikorwa bitandukanye bitagamije kumenyekana kw’abawugize ahubwo bikaba bigamije guhesha izina ry’umwami Yesu Kristo icyubahiro.

Golden Heart Team [GHT] ni itsinda ryatangiye kuwa 17/09/2017 rikaba rimaze imyaka 6 n’amezi 7, rikaba rizwi ku izina rya GHT mu magambo ahinnye y’icyongereza.

Uyu muryango ukaba ufite intego nyamukuru yo guhuza imbaraga kw’abanyamuryango hagamijwe gufasha abantu batishoboye. Bafite slogan igira iti: "Akamaro k’umuntu si icyo yimariye ahubwo ni icyo amariye abandi kandi ufashije umukene aba agurije Imana nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga".

Ni muri urwo rwego uyu muryango wiyemeje gukora Ibikorwa by’urukundo inshuro eshatu mu mwaka ni ukuvuga mu kwezi Kwa Kane,mu kwezi Kwa 8 Ndetse n’ukwezi Kwa 12.

Mu kwezi Kwa 4 uyu muryango ukaba wifatanya n’abandi banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ukajyanisha n’ibihe igihugu cyirimo.

Abagize uyu muryango biyemeje kujya baremera umuntu umwe cyangwa abarenze umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu #Kwibuka30, uyu muryango ukaba wasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugira ngo urubyiruko rushya rwinjiye muri Golden Heart Team rubashe kumenya amateka mabi yabaye mu gihugu cy’u Rwanda hagamije gukumira ingengabitekerezo ya Genocide.

Ni igikorwa kandi bakoze bagamije karwanya amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bikomeje gukorwa na bamwe mu bantu bahekuye u Rwanda bihishe mu bihugu byiganjemo iby’iburayi na Amerika bakifashisha imbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali, Golden Heart yasuye umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye i Kabuga. Ni umukecuru wagize ihunganana riturutse ku ndwara yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yatewe ibyuma mu nda n’amasasu bamurashe. Nyuma yo gupfusha abana be bose agasigarana umwe gusa, kuri ubu abana n’umwuzukuru we ufite ubumuga.

Mu kwezi Kwa 8 uyu muryango wa Golden Heart Team urateganya kuremera undi muntu utishoboye mu gihe mu kwezi kwa 12 hazabaho umunsi wo kwishimana hagati y’abanyamuryango hagamijwe kunoza urukundo kuko ari rwo musingi wa Golden Heart.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Good job to Golden heart team

Cyanditswe na: agaba Peter   »   Kuwa 30/04/2024 12:45

Imana ibahe umugisha pe Umuhate wanyu si uwubusaa ku Mwami, urukundo nirwo rudukwiriye nk’Abanyarwanda, GHT mukomerezaho pe namwe Imana izabaha umugisha

Umuyobozi wanyu nabo mufatanyije ntimuzadohoke kunshingano nkizo zurukundo Mwarakoze cyane Kandi mukomereze ahooo🙏

God bless you abundantly

Cyanditswe na: Kayitesi Liliane   »   Kuwa 29/04/2024 15:24