Daniella Koze ni umuramyi w’umuhanga cyane ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi akaba amaze gushyira hanze indirimbo yakoze ku mitima ya benshi yise "Unyibuke".
Daniella Irakoze Ella [Daniella Koze] wavukiye i Bujumbura mu Bwiza, avuka mu muryango w’abana 8 ariko basigaye ari 7 akaba ari uwa 3 muri bo. Daniella asengera mu itorero rya Adonai Revival church Karama.
"Unyibuke" ni indirimbo ye yakwinjiza mu isengesho yakwegereza ku Mana ndetse buri muntu yagira isengesho. Mu nyikirizo aragira ati "Gira unyibuke Mana yanjye ahange ndananiwe".
Muri iyi ndirimbo atangira avuga ko ubuzima bwo muri iy’isi bwuzuye imiruho, imvune ndetse n’akaga ariko asoza atanga ihumure ko hari uwabarengera ndetse ko intwaro ikomeye ari ljambo ry’lmana.
Mu kiganiro na Paradise.rw. Daniella Koze uri mu bafashe ibendera ry’umuziki mu Burundi, yabajijwe uburyo kuririmba byaje, niba yarabitangiye ari umwana cyangwa byaramujemo akuze, asubiza agira ati:
"Nakuze mbikunda ndirimba muri sunday school nca ndabigumamwo uko niko natangiye kwinjira muri studio muri 2018, ariko natangiye gusohora indirimbo ku mugaragaro muri 2021. Ubu maze gukora indirimbo 5 ziwanje niyandikiye".
Yunzemo ati: "Nk’umuhanzi nifuza kugera kure nshako kuba international cyane cyane indirimbo zanjye nifuza ko zihindura imitima ya benshi kandi abantu batarakizwa nobabwira ko Yesu abakunda bamwegere ni umunyabuntu yiteze kubagirira neza".
RYOHERWA N’INDIRIMBO "UNYIBUKE" YA DANIELLA
RYOHERWA N’INDIRIMBO "TE AMO" YA DANIELLA
Daniella Koze ari mu baramyi bagezweho i Burundi