× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umurizabageni Nadia yateguje igisigo “Wisanza Ibyo Usanze” gikangurira urubyiruko kwirinda ibishuko

Category: Artists  »  15 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umurizabageni Nadia yateguje igisigo “Wisanza Ibyo Usanze” gikangurira urubyiruko kwirinda ibishuko

Umusizikazi, Umurerwa Uwimbabazi Nadia wamamaye nk’Umurizabageni Nadia, agiye gusohora igisigo gishya yise “Wisanza Ibyo Usanze” gikangurira urubyiruko kwirinda ibishuko birimo ubusambanyi n’ubuzima bwo kwiyandarika

Nyuma y’igisigo “Macibiri” cyakoze ku mitima ya benshi kugeza ubwo bamwe barize kubera ubutumwa bwacyo bukomeye, Umurizabageni Nadia, umusizikazi w’inararibonye mu gusiga amagambo anyura imitima, yatangaje ko agiye gushyira hanze igisigo gishya yise “Wisanza Ibyo Usanze.”

Iki gisigo giteganyijwe gusohoka hagati ya tariki ya 10 na 17 Ugushyingo 2025, kikazaba kirimo ubutumwa bukomeye bwo gukangurira urubyiruko — cyane cyane abakobwa — kwirinda ubusambanyi, uburara n’ubuzima bwo kwiyandarika.

“Wisanza Ibyo Usanze” cyafatiwe amashusho mu bice bya Gasanze, mu Mujyi wa Kigali, cyatunganyijwe na Patient Mugisha For Sure, usanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa be ba hafi muri Label TFS (Trinity For Support), aho Nadia abarizwa nka Ambasaderi w’ishami ryayo “Umurage Art” ryita ku bikorwa by’umuco nyarwanda.

Iki gisigo gishingiye ku butumwa bugaragaza ingaruka z’ubuzima bwo kwiyandarika, cyane cyane mu rubyiruko rw’abakobwa bishora mu ngeso mbi — gusambana n’abagabo babaruta bafite abo bashakanye, cyangwa n’abandi batandukanye babashukisha amafaranga.

Umurizabageni Nadia abivuga mu buryo bw’ubusizi bwa gihanga, abinyuza mu magambo akomeye kandi arimo inyigisho, aho avuga ati:

“Wisa n’uwasaze ndakuzi… Wisanze waraye i Musanze, wikangura wageze i Gasanze… Wihata inzagwa birazamba… Wisanga abangana so usamara… Wihinduriye isura… Wikwambara icyasha wigira ishingwe, berwa n’inkindi…”

Aya magambo arimo uburakari ariko bufite ishingiro, burimo n’urukundo Umurizabageni afitiye urubyiruko, abibutsa ko ubusambanyi, ubusinzi n’ubuzima bwo kutagira icyerekezo bituma umuntu atabona ejo heza. Avuga ko umwana w’umukobwa ubyishoyemo “atagira ahazaza” kuko aba arimo kwiremera inzira y’umwijima.

Ubutumwa bwa “Wisanza Ibyo Usanze” bunahura neza n’inyigisho za Bibiliya, cyane cyane mu gitabo cy’Abagalatiya 5:19-21, havugwamo ko “ibikorwa by’umubiri” birimo gusambana, ubuhehesi n’ubusinzi, bizabuza umuntu kubona ubwami bw’Imana.

Mu yandi magambo, igisigo cya Nadia ni nk’ijwi ryongera gusubiramo ubutumwa bwa Bibiliya mu ishusho y’umuco nyarwanda, buburira abakiri bato kwitandukanya n’ibyaha no gusubira ku ndangagaciro ziza.

Uretse kuba umusizi, Umurizabageni Nadia azwi kandi nk’umurizabageni mu bukwe, ari na ho havuye izina rye “Umurizabageni.” Azwi cyane kubera uburyo asohora abageni mu buryo bushimishije, burimo amarangamutima akomeye kugeza n’aho abageni n’abitabiriye ubukwe barira kubera uburyo ababwira amagambo arimo ubutumwa bukora ku mutima.

“Wisanza Ibyo Usanze” ni igisigo giteguriye guhindura byinshi mu bitekerezo by’urubyiruko, kuko kizamurikira benshi, kikabereka ibyiza byo kubaha Imana, kwirinda icyasha no kubaka ejo hazaza heza.

Umurizabageni Nadia akomeje kugaragaza ko ubusizi bwe yabwinjiyemo afite intego nziza, kandi ko ari intwaro yo kubaka sosiyete ifite indangagaciro, urukundo n’ubupfura. Byagaragariye mu byo yashyize hanze mbere birimo “Macibiri”, “Data Nzira Iki?”, “Icupa,” “Kibondo” n’ibindi.

Abakunzi b’ibisigo n’umuco Nyarwanda bategerezanyije amatsiko menshi isohoka ry’iki gisigo gishya, rizongera kugaragaza impano idasanzwe ya Umurizabageni Nadia, umusizi uhagarariye abandi basizi bafite umutima w’imbabazi n’urukundo, uhanga amagambo yo kubwira sosiyete “ukuri kutaryarya.”

Ibiri muri Wisanza Ibyo Usanze!

Ibisigo bye by’ahashize byagufasha gukomeza kuba Umukristo n’Umunyarwanda w’ukuri. Birebe kuri YouTube:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.