× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Udushya twaranzwe ubukwe bwa Divine na Benjamin bwiswe ubw’amarira n’ubuhanuzi

Category: Wedding  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Udushya twaranzwe ubukwe bwa Divine na Benjamin bwiswe ubw'amarira n'ubuhanuzi

Ku wa 10 Mutarama 2026, mu Karere ka Kicukiro, habereye ubukwe bwa Nyinawumuntu Divine na Uwizera Benjamin, bwaranzwe n’amarira n’ubuhanuzi, ibyatumye buvugwa cyane

Ubu bukwe bwaranzwe n’amarangamutima menshi, amarira, indirimbo zo kuramya Imana, ubuhanuzi ndetse n’imbyino gakondo zitari zisanzwe ziboneka mu Mujyi wa Kigali. Hashize iminsi ibiri ubu bukwe bubaye, ariko buracyakomeje kuvugisha benshi kubera uko bwateguwe n’uko bwagenze mu buryo budasanzwe.

Uyu muhango w’ubukwe watangiriye mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye kwa Maronko, i Gikondo haruguru ya RWACOF, Saa Tatu za mu gitondo. Nyuma ya Saa Munani z’amanywa, habaye umuhango wo gusezerana imbere y’Imana muri ADEPR Gatenga, aho abageni basezeraniye mu rusengero mu byishimo byinshi by’abitabiriye uwo muhango.

Ubukwe bwa Divine na Benjamin bwitabiriwe n’abantu batandukanye bazwi mu itangazamakuru, mu muziki no mu by’umwuga bitandukanye. Mu byamamare byabwitabiriye harimo Ruth Rwagasore wa Magic FM, uzwi mu kiganiro Jeune Maman;

Espe Ufitubugingo, ukora mu itangazamakuru no muri protocol y’itorero Umucyo; Mabosi, uzwi mu ndirimbo Dufitimana, wari no mu bamwambariye; Umuramyi Kunda Ruth, na we wari mu bamwambariye.

Hari kandi Daniel Svensson, umuramyi, umunyamakuru n’umwanditsi w’indirimbo; Rev. Past. Pascal Habimana, akaba ari umushumba mu itorero rya ADEPR ndetse n’umunyamakuru wa Radio Inkoramutima.

Abandi bitabiriye uyu muhango barimo Israel, ukora ku iyobokamana akaba n’umufotozi; Bosco Nshuti, inshuti y’abageni; Jado Sinza; ndetse na Vedaste Christian, wanaririmbye mu birori byo kwakira abashyitsi (reception).

Uyu muhango waranzwe n’amarangamutima akomeye cyane. Divine yaririmbye mu rusengero, aramya Imana, bituma benshi basuka amarira kubera ibyishimo. Benjamin na we yaririmbiye umugeni we, maze Divine ararira kubera urukundo amukunda n’amarangamutima yatewe no kumva ijwi rye.

Mu byatumye ubu bukwe bwibazwaho cyane, harimo ko abageni basezeranyijwe n’umugore w’umupasiteri, ibintu bitamenyerewe mu Itorero rya ADEPR, kuri bamwe bikaba byarafashwe nk’ibidasanzwe, bamwe bakemeza ko bashobora kuba ari bo ba mbere basezeranyijwe n’umugore w’umupasiteri mu buryo nk’ubwo, bikaba byarashimishije kandi bigatungura benshi mu bitabiriye.

Uyu muhango wanaranzwe n’ubuhanuzi, aho Umuhanuzi Gifaru yahanuye, avuga ku buzima n’ibizaranga urugo rwa Divine na Benjamin.

Abitabiriye banaririmbye indirimbo z’injyana y’igisirimba, bagaragaza umuco n’akaranga k’Itorero rya ADEPR.

Mu birori byo kwakira abashyitsi, habaye n’ikindi gikorwa cyashimishije benshi, aho abageni babyinnye imbyino gakondo yitwa Shikiriya, ikomoka muri Cyangugu, iwabo wa Benjamin. Iyi mbyino irangwa no gusimbuka hejuru mu gihe bayibyina, kandi yari nshya ku baturage benshi b’i Kigali, bituma abantu bayirebaga bishima cyane.

Umurizabageni Nadia, umusizi n’umuhanzi, yararirimbye anavuga imivugo, ibyateye abenshi amarira, cyane cyane Divine waturitse akarira nk’uruhinja. Nadia, wagize uruhare rukomeye muri ubu bukwe, aherutse gushyira hanze igisigo yise “Unziza Iki Maa?”, kandi asanzwe azwi mu gusohora abageni, kubaririmbira no kubavugira imivugo.

Nadia na Divine babarizwa muri Label ya TFS (Trinity For Support) iyoborwa na Uwifashije Foroduard, aho bombi bafatwa nk’abahanzi. Divine ubwe aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “Hozana”, iri mu ndirimbo zakunzwe n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana.

Ubukwe bwa Divine na Benjamin bwabaye ubukwe budasanzwe, bwaranzwe no kugaragaza urukundo, ukwizera, umuco n’impano zitandukanye, burangwa n’amarira y’ibyishimo, ubuhanuzi, indirimbo n’imbyino byashimishije benshi, ku buryo n’ubu, hashize iminsi ibiri bubaye, bukaba bkomeje kuvugwa cyane mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Benjamin & Divine

Reba indirimbo ya Divine Muntu, Hozana, ikaba ari yo yasohoye mbere y’ubukwe

Reba igisigo cya Nadia Umurizabageni, umwe warijije Divine binyuze mu muvugo yamuvugiye! Unziza Iki Maa? kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.