Ubugira kabiri, Hillsong London igarutse gutaramira abanyarwanda.
Mu mugihe mu mpera z’uyu mwaka hateganyijwe ibitaramo bikomeye, icya Hillsong London nacyo cyamaze kwemezwa.
Hillsong London izacuranga mu birori biteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022.
Si ubwa mbere bataramira muri BK Arena kuko igitaramo cyabo giheruka mu 2019 cyabereye aho iki kindi giteganyijwe.
Kuri ino nshuro, abazifuza kwitabira iki gitatamo cya “Hillsong London Live in Kigali” bazishyura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 20,000 Frw muri VIP na 50,000 Frw muri VVIP.
Integuza y’iki gitaramo ntiyamenyesheje abazasangira agatuti (Stage) na Hillsong London.
Hillsong London imaze kuba ubukombe mu bihugu bitandukanye ku bw’umurishyo w’ingoma n’amajwi meza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Nubwo benshi bitiranya iri tsinda na Hillsong ibamo Darlene Zetch mu itorero Hillsong Church riyobowe na Houston, iri tsinda ryo ni iryo muri London mu Bwongereza, gusa akaba ari ishami rya Hillsong yo muri Australia ndetse no mu bitaramo bakora banakoresha indirimbo zayo.
Hillsong London igiye kugaruka i Kigali