Umushumba Mukuru wa Trinity Tabernacle Church ku Isi, Pastor Paddy Blessed Musoke, agiye kimurikira rimwe ibitabo bibiri mu birori bikomeye biba kuri uyu wa Gatandatu.
Ni ibitabo biri mu ndimi z’amahanga dore ko kimwe kiri mu Cyongereza kikaba cyitwa "The science and art of servant leadership", naho ikindi kikaba kiri mu Gifaransa akaba yaracyise "Mon Travail, Mon Ministère" - cyari gisanzwe kiri mu Cyongereza "My Work, My Ministry" aho yakimuritse mu 2019.
Imurikwa ry’ibi bitabo, Pastor Paddy Blessed Musoke yaritumiyemo abantu batandukanye barimo Pastor Olivier wa Zion Tample Ntarama. Ni ibirori biteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 23/11/2024 guhera saa cyenda z’amanywa muri Selena Hotel. Kwinjira ni Ubuntu.
Igitabo yise "Mon Travail Mon Ministère" kibutsa abantu ko umurimo waremwe n’Imana utaremwe n’umwana w’umuntu. Cyibutsa abantu ko bagomba gukora ibyiza hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo biri muri sosiyete ndetse buri cyose kigakorwa mu nyungu z’ubwami bw’Imana.
Igitabo cyiswe "The science and art of servant leadership" gikubiyemo ubutumwa bugamije kubaka imiyoborere myiza ariko Ishingiye ku ijambo ry’Imana.
Pastor Paddy Blessed Musoke amaze kwandika ibitabo bitanu [5] ari byo "16 Laws of a Healthy Relationship with God" cyasohotse mu 2006; "Vessels of Honour" cyasohotse mu 2015; "My Work, My Ministry" cyasohotse mu 2019; "Mon Travail, Mon Ministère" kijya hanze kuri uyu wa 6 na "The Science & Art of Servant Leadership" na cyo kijya hanze kuri uyu wa 6.
Tariki 13 Ukwakira 2019 ni bwo Pastor Paddy Blessed Musoke yamuritse igitabo "My Work, My Ministry" mu birori byitabiriwe n’abarimo Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, Bishop Prof Dr Fidele Masengo, Apôtre Mignonne Alice Kabera, n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.
Pastor Paddy Blessed agiye kimurikira rimwe ibitabo bibiri
Pastor Paddy Blessed Musoke ubwo yamurikaga igitabo "My Work, My Ministry"