× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi mushya Mama Tina yisunze Clarisse Karasira bakorana indirimbo "Ninde Utagushima" - VIDEO

Category: Artists  »  October 2023 »  Sarah Umutoni

Umuramyi mushya Mama Tina yisunze Clarisse Karasira bakorana indirimbo "Ninde Utagushima" - VIDEO

Umuhanzikazi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Mama Tina, yashyize hanze indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana. Ni indirimbo yise "Ninde Utagushima" yakoranye na Clarisse Karasira wamamaye mu njyana ya Gakondo.

Indirimbo "Ninde Utagushima" yanditswe na Mama Tina, ikaba imaze amasaha make isohotse, ikaba yumvikanamo umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umuramyi Mama Tina. Bumvikanisha ko nta muntu n’umwe udakwiye gushima Imana.

Niyo ndirimbo ya mbere ku ruhande rwa Mama Tina. Inyikirizo yayo iragira iti: "Ikuzimu barabizi ko ugira neza. Utagushima mbese ni uwahe, utagushima mbese yava he, amavi yose nagupfukamire."

Mu gitero cya mbere, Mama Tina yumvikanisha ko Imana yakunze abantu urukundo rutangaje aho yemeye no kubitangira ngo bababarirwe. Naho Clarisse Karasira we aza ahamya ko imirimo n’ibitangaza Imana ikora bihebuje, bityo ko abantu bose bakwiye kuyiramya.

Mu masaha atageze kuri atatu iyi ndirimbo igeze hanze, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi icumi ku muyoboro wa YouTube w’umuhanzikazi Clarisse Karasira. Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’ukwezi kumwe uyu muhanzikazi amuritse album ye ya gatatu yise "Bakundwa."

Kuri ubu, Clarisse Karasira n’umugabo we Slylain Dejoie ndetse n’umwana wabo w’umuhungu bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho uyu muhanzikazi yakomereje umwuga we wo kuririmba, binyuze mu bitaramo binyuranye agenda akora ndetse n’ibyo atumirwamo bigamije gukundisha abaho umuco nyarwanda.

Mama Tina yakoranye indirimbo na Clarisse Karasira

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NINDE UTAGUSHIMA" YA MAMA TINA NA CLARISSE KARASIRA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.