Umuramyi Umulisa Cynthia wegukanye igihembo cy’uwakunzwe cyane mu irushanwa rya RSW (People’s Choice Award), yageneye ubutumwa abatuye isi bwo kumva no guha agaciro igikorwa cyiswe "Shyigikira Bibiliya".
Ni mu kiganiro cyiswe "Holy Room" gica ku Isibo Tv kiyoborwa n’umunyamakuru Abayisenga Christian wizihirije Isabukuru ye y’amavuko muri studio.
Nyuma y’iki kiganiro, Umulisa Cynthia yasangije abamukurikira ubutumwa bw’amashusho bushyigikira "Shyigikira Bibiliya". Ni ubutumwa burimo uburyo washyigikira Bibiliya.
Nyuma y’uko uyu munyamakuru ashyize iyi video mu rubuga ruhuza abashumba, abanyamakuru ndetse n’abaririmbyi, uyu muririmbyi yashimiwe iki gikorwa.
Abarimo umunyamakuru wa inyaRwanda.com Mupende Gedeon Ndayishimiye bapostinze iyi video kuri Instagram na Whatsapp aho uyu muramyi yaririmbaga ati: "Ugendane nanjye mwami wanjye".
Nyuma yo kwegukana igihembo cyavuzwe haruguru, Umulisa Cynthia akaba aherutse gusohora indirimbo ye ya 1 yise "Ni Yesu". Ni Yesu ikaba indirimbo yashyizemo ubutumwa bugaragaramo ibintu 7 ashimira Yesu.
Shyigikira Bibiliya ni kimwe mu bikorwa bikomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga n’abahanzi, abashumba ndetse n’abanyamakuru.
Ni igikorwa gishishikariza abanyafurika by’umwihariko abanyarwanda kwishakamo ibisubizo byo gukomeza kubona Bibiliya.
Ni igikorwa cyatekerejwe nyuma yo kugabanukaho 80% kw’inkunga zajyaga mu mushinga wa Bibiliya mu Rwanda. Ubu bukangurambaga bukaba bwaratangijwe n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ugizwe n’abanyamuryango 34.
Abanyarwanda by’umwihariko, abayobozi b’amadini ndetse n’amatorero barasabwa kwishakamo ibisubizo ngo hagurwe Bibiliya zigera ku 200,000 zikenerwa buri mwaka.
Umulisa Cynthia ari mu bahize abandi muri RSW Talent Hunt
Hari uburyo butandukanye bwo gushyigikira Bibiliya