Impaka ni nyinshi ku bavuga uko Yesu Kristo yasaga. Abenshi bibaza uko yasaga iyo bumvise abantu batandukanye bemeza uko yasaga ariko ntibahuze, bamwe bavuga ko yari Umwirabura, abandi bakavuga ko yari Umuzungu, ndetse n’abavuga indi sura.
Ese koko Yesu yari Umwirabura, ikaba ari yo mpamvu yaba yarahungishirijwe muri Afurika, ubwo umwami Herode yashakaga kwica abana b’abahungu na we arimo, akaba yaraje muri benewabo? Ikigaragara cyo ni uko aho yahungiye muri Egiputa, abantu baho batitwa Abirabura, ahubwo ni Abarabu!
Ese Yesu yaba yari Umuzungu kuko yavukiye muri Aziya?
Ntawashidikanya ko Abayahudi badafatwa nk’Abazungu, abitwa White People cyangwa Abera, bivuga ko bafite uruhu rw’umweru. Yesu yari atandukanye n’uko abibwira ko yari Umuzungu babitekereza.
None, ni iki Bibiliya ibivugaho? Nta muntu n’umwe uzi neza uko Yesu yasaga, kubera ko na Bibiliya nta cyo ivuga ku isura ye. Ibyo byumvikanisha ko ikintu cy’ingenzi tugomba kwitaho atari isura ye. Icyakora, Paradise yifashishije Bibiliya n’ubundi busesenguzi, igerageza kumenya uko Yesu yari ameze.
Ibyamurangaga: Yesu yari Umuyahudi, kandi yari afite bimwe mu bintu bikunze kuranga Abayahudi, yakomoye kuri nyina (Abaheburayo 7:14). Nta ko bisa nko kuba abantu bavuka akenshi bafite uruhu nk’urw’ababyeyi babo. Ese ntiwakumva ko Yesu yasaga na nyina Mariya?
Ntiwavuga ko Yesu yari ateye mu buryo bwihariye ku buryo umuntu wamubonaga yahitaga amumenya. Yari afite uruhu nk’urw’abandi Bayahudi, kandi iyo aba yariraburaga, abamwishe ntibari gusaba Yuda kumubereka, ahubwo bari kuza bareba umugabo wirabura.
Ariko kuko yasaga nk’abandi Bayahudi ku ruhu, Yuda yaraje aramusoma, kugira ngo bamenye uwo ari we, kuko abicanyi byari kubagora kumutandukanya n’abandi. Matayo 26:47-49.
Hari igihe yakoze urugendo rwihishwa ava i Galilaya ajya i Yerusalemu ntihagira umuntu umumenya (Yohana 7:10, 11). N’iyo yabaga ari kumwe n’abigishwa be nta wapfaga kumumenya.
Impamvu ni uko yasaga na bo (Abayahudi). Ese uzi uko Abayahudi muri rusange basa? Uko ni ko yasaga. Iyo aza kuba yirabura, yari kuba ari kumwe n’abandi bakavuga bati ‘wa mugabo wirabura ngo ni Yesu, …’
Ibi, bitanga umucyo ku batekereza ko yasaga na Salomo, kuko Salomo yiraburaga, ibigaragaza ko uko yasaga bigaragaza ko na bo (Abayahudi) ubwabo batagira ibara ry’uruhu rimwe. Icyakora, mu muryango wa Dawidi, Salomo ni we wasaga atyo gusa, kuko ntibivugwa kuri se Dawidi, Hezekiya, Yosiya cyangwa abandi.
Uwabonaga Salomo yahitaga amumenya, ariko Yesu si ko byagendaga kuko yasaga n’abandi Bayahudi, atihariye ku isura yirabura nka Salomo wivugiye ko yirabura kuko izuba ryamutwitse kandi yari uwo mu Bayahudi. Indirimbo ya Salomo 1: 5 “Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu mwe, ndirabura ariko ndi mwiza, Nsa n’amahema y’Abakedari, n’inyegamo za Salomo.” (Amahema yasaga umukara).
Abandi bavuga ko Yesu agomba kuba akomoka muri Afurika, kubera ko igitabo cy’Ibyahishuwe kigereranya imisatsi ye n’ubwoya kandi kikavuga ko ibirenge bye “bimeze nk’umuringa.”—Ibyahishuwe 1:14, 15.
Gusa, Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ibintu gikoresheje ‘ibimenyetso’ (Ibyahishuwe 1:1). Ibivugwa ku musatsi wa Yesu n’ibirenge bye ni imvugo igaragaza imico Yesu yari afite amaze kuzuka, nta bwo ari uko yasaga ari hano ku isi. Mu Byahishuwe 1:14 hakoreshwa imvugo y’ikigereranyo igaragaza ko afite ubwenge nk’ubw’umuntu ukuze, kandi akaba aba mu mucyo utegerwa.—Ibyahishuwe 3:14.
Uko umusatsi we wareshyaga: Birashoboka ko Yesu atari afite umusatsi muremure, kubera ko Bibiliya ivuga ko “iyo umugabo afite imisatsi miremire bimusuzuguza.”—1 Abakorinto 11:14. Kugira imisatsi migufi ni uko yayicaga, akayogosha ayigabanya.
Abirabura ntibagira imisatsi miremire. Nawe uzi neza ko umusatsi w’Umwirabura n’uw’Umuzungu utandukanye.
Ubwanwa: Yesu yari afite ubwanwa. Yakurikizaga amategeko y’Abayahudi, yabuzaga abagabo bakuze ‘kwiyogoshesha impera z’ubwanwa’ (Abalewi 19:27; Abagalatiya 4:4). Nanone Bibiliya ivuga iby’ubwanwa bwa Yesu mu buhanuzi buvuga iby’imibabaro yahuye na yo. —Yesaya 50:6.
Umubiri we: Ibyavuzwe kuri Yesu byose bigaragaza ko yari afite imbaraga n’amagara mazima. Yagenze ibirometero byinshi n’amaguru yigisha (Matayo 9:35). Yakoresheje ikiboko yirukana amatungo kandi yubika ameza y’abavunjaga amafaranga (Luka 19:45, 46; Yohana 2:14, 15).
Hari igitabo cyanditse ngo: “Inkuru za Yesu zivugwa mu mavanjiri zigaragaza ko yari afite ijwi rifite imbaraga n’amagara mazima.”—McClintock and Strong’s Cyclopedia Umubumbe wa IV, ipaji ya 884.
Impamvu itera abantu kwibaza ku ibara ry’uruhu rwa Yesu akiri ku isi
Abantu benshi barikunda, bityo n’abanyamadini ubwikunde bwabo (bamwe na bamwe) butuma iyo bakoze ishusho ya Yesu bayiha ibara bashaka, bakayobya Abakristo bababwira ko ari ko Yesu yasaga.
Nyuma y’uko Ubukristo bukomeje gukwirakwira mu Banyaburayi b’Abazungu, bafite uruhu rwera (White people), bakoze ishusho ya Yesu, banakorera filime ya Yesu. Uwo bakoresheje ni Umuzungu kandi mu minsi yo kwibuka Yesu, urugero nko kuri Pasika, ishusho ye ni yo ibaza mu mutwe, bagatekereza ko yari Umuzungu.
Uruhare rwa Donald Trump mu gutuma bamwe batekereza ko Yesu yari Umuzungu
Muri iyi minsi hari inkubiri nyuma y’uko na Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye kugurisha Bibiliya mu cyo yise ‘Imana Ihe Umugisha Bibiliya yo muri Amerika’.
Ibi yabikoze mu rwego rwo guhuza gukunda igihugu n’Ubukristo, ashimangira ko Yesu yari umwera (Umuzungu), mu rwego rwo gutuma Abanyamerika biyumvisha ko Yesu yasaga na bo. Amatorero amwe n’amwe nk’uko CNN ibivuga, agenda akura ishusho yirabura ya Yesu mu nsengero, akayisimbuza Yesu w’Umuzungu.
Mu mwaka wa 2020 ubwo Donald Trump yiyamamarizaga kuba Perezida w’Amerika, yagendanaga ifoto ya Yesu yambaye ingofero yari yanditseho ’Make Amerika Great Again’, MAGA [Ongera ugire Amerika igihangange (ikomeye)], mu buryo bwo guhuza gukunda igihugu n’Ubukristo.
Umwanzuro wa Paradise hashingiwe ku byo Bibiliya ivuga byavuzwe haruguru
Yesu yari Umuyahudi. Umuyahudi si Umuzungu (White), si Umwirabura (Black), ahubwo aba afite aho ahuriye n’Umwarabu (Arab), asa na we, urugero nk’Umunyamisiri cyangwa undi uwo ari we wese wo muri Palesitine [mu Burasirazuba bwo hagati cyangwa ’Middle East’] aho Yesu yavukiye. Yesu ni Arab.
Wibuke ko hashize imyaka igera mu 2000 Yesu avuye ku isi. Abahanga bemeza ko uruhu rw’abantu rushobora guhinduka bitewe n’imihindagurikire y’ibihe, ibidukikije n’ibindi. Uko abantu basaga mu mwaka wa 33, bishobora kuba bitandukanye n’uko basa muri iki gihe, bityo Umwarabu (Yesu) wa kera ntasa ijana ku ijana n’uw’ubu.
Satani atuma abantu batinda ku ibara ry’uruhu rwa Yesu, aho gutinda ku nyigisho ze nziza. Umwe mu Bakristo warambiwe iby’uko abantu bahora bibaza ku ibara ry’uruhu rya Yesu, Barr wo muri Amerika, nk’uko inkuru yo ku ya 1 Mata ya CNN ibigaragaza, yavuze ko “abemeza ko yari Umwirabura cyangwa igikara yazana melanin ye, ariko ntahindure ubutumwa bwe.
Yesu yari ameze nk’ivase ipfutse irimo zahabu. Ik’ingenzi si ivaze ahubwo ni ikirimo. Uko yasaga si ikibazo.” Yakomeje bavuga ko Satani ari we uboshya, kugira ngo bahugire ku kwibaza uko yasaga, aho kwita ku byo yakoze.
Donald Trump wabaye Perezida w’Amerika yahinduye Yesu Umuzungu ubwo yiyamamazaga (2020), ngo yumvishe Abanyamerika ko basa na we, mu buryo bwo guhuza gukunda igihugu n’Ubukristo
Umwarabu wo muri Palestine
Umunyafurika wirabura
Umuzungu
Yesu ntiyasaga nk’Umuzungu cyangwa Umwirabura, yari Umuyahudi w’Umwarabu
Kumutandukanya n’abandi Bayahudi (basa n’Abarabu ku ruhu) byaragoranaga iyo yabaga ari mu bandi, nta kirango cyihariye cyamurangaga, ku buryo udasanzwe amuzi cyari kumukumenyesha
Uvuze ko Yesu yasaga nk’uyu mugabo ntiwaba ugiye kure, kuko uyu ni uw’aho Yesu yavukiye, akahakurira, akahapfira (Palestin)