Umuramyi Mutesi Gasana agiye kumurika igitabo gishya no gutegura inama yibanda ku gukira no gusubizwamo imbaraga.
Mutesi Gasana, umwanditsi w’ibitabo, umushoramari mu bijyanye no gusohora ibitabo ndetse n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana, agiye kumurika igitabo cye gishya cyitwa “Beneath the Ashes, Still the Flame” mu gikorwa kizahurirana n’inama yihariye igamije gufasha abantu gukira ibikomere no kongera kugira ibyiringiro.
Iki gikorwa kizaba ku wa 28 Kamena 2026, kikaba kigamije kugeza ubutumwa bw’ihumure, gusubizwamo imbaraga no kugarurirwa icyizere ku bantu bari kunyura mu bihe bikomeye by’ubuzima.
Gasana yavuze ko insanganyamatsiko y’iki gitabo ishingiye ku kuri ko n’ubwo umuntu ashobora kuba yarahuye n’ububabare, igihombo, kwiheba cyangwa ibindi bibazo bikomeye, haba hakiri icyizere Imana ishobora kongera kubyutsa no gukomeza.
Yagize ati: "Nanditse iki gitabo nshaka kwibutsa abantu ko nta kibazo na kimwe kiruta ubushobozi bw’Imana bwo kugarura ibintu mu buryo no gukiza imitima."
Yakomeje avuga ko cyanditswe mu rwego rwo guha ibyiringiro abantu bumva nta gisubizo bafite, no kubafasha kubona amagambo n’imirongo yo muri Bibiliya bashobora kwifashisha mu bihe by’ingorane.
Ati: "Iki gitabo gishishikariza abantu gukomeza kwizera Imana n’ubwo ibintu byaba bisa n’ibidakunda, no kwizera ko umuriro w’intego, ukwizera n’ihamagarwa ryabo ushobora kongera kubyutswa."
Inama izaherekezwa no kumurika iki gitabo izaba irimo ibiganiro bitandukanye, kungurana ibitekerezo n’abatumirwa bafite ubuhamya bwihariye, ubuhamya bw’abakize ibikomere n’abasubijwe imbaraga, ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana, inyigisho zishingiye kuri Bibiliya ndetse n’amasengesho.
Abazitabira bazanabona umwanya wo gusinyirwa ku bitabo ndetse baganirizwe mu buryo bw’umwuka. Gasana yavuze ko yifuza ko abazitabira bazataha bafite ibyiringiro bishya, bazi neza ko n’iyo ibintu byaba bisa n’ibyapfuye cyangwa byarangiye, muri Yesu Kristo haba hakiri ibyiringiro.
Yagize ati: "Turashaka ko abantu bamenya ko Imana ishobora gukiza, gusana no kongera kubyutsa icyizere gisa n’icyazimye kubera ibigeragezo by’ubuzima."
Iki gikorwa cyitezweho guhuriza hamwe abantu baturutse mu nzego zitandukanye, cyane cyane abifuza gukira ibikomere by’umutima, kongera kubona icyerekezo mu buzima no gukomezanya urugendo rwabo rwo kwizera.
Umuramyi Mutesi Gasana agiye kumurika igitabo “Beneath the Ashes, Still the Flame”, Mu Ivu, Umuriro Ukomeje Kwaka