× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Parfaite Mugisha yahamije ko izina ari ryo muntu mu ndirimbo nshya yise ‘Umunyamugisha’

Category: Artists  »  February 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Umuramyi Parfaite Mugisha yahamije ko izina ari ryo muntu mu ndirimbo nshya yise ‘Umunyamugisha'

Umuhanzikazi mushya ariko ufite ubuhanga butangaje mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Mugisha Parfaite, yahamije ko izina ari ryo muntu, mu ndirimbo nshya yakoranye n’uwo bavukana bise “Umunyamugisha.”

Ni nyuma y’imyaka igera muri ine adashyira indirimbo hanze, kuko iyaherukaga yise Mama, yashyizwe kuri channel ye ya YouTube muri Werurwe 2020. Iyi ndirimbo yari ije isanga indi yabanjeho ari yo yise Urugo Rwiza, zose zikaba zari izo kuramya no guhimbaza Imana.

Nubwo wavuga ko iyi ndirimbo Umunyamugisha ari iya gatatu kuri channel ye, Mugisha Parfaite we avuga ko ari iya mbere, kuko ari yo Imana yamufashirijemo guhembuka ndetse akayiboneramo n’uburyo bwo guhembura imitima y’abandi benshi.

Ikindi kiyigira iya mbere kuri we, ni uko yayikoranye na Solange bavukana, uwo afata nk’ishema mu buzima bwe. Bahuriye kuri byinshi nk’abavukana, babanye kuva mu buto bwabo, bakurana umuhamagaro umwe bahuriyeho wo gukorera Imana, kandi Mugisha Parfaite ni we wamutoje kuririmba.

Ikirenze kuri ibyo, iyi ndirimbo ni yo ya mbere ye ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Izo zindi ebyiri zabanje, Mama n’Urugo Rwiza, zari zikozwe mu buryo bw’amajwi gusa (audio).

Ajya gukora iyi ndirimbo, igitekerezo cyahereye ku izina rye Mugisha, bituma indirimbo ayita Umunyamugisha. Avuga ko kuba yarahuye na Yesu akamubera umugisha byatumye aba umunyamugisha.

Muri iyi ndirimbo, avuga ko Yesu yamukuye kure, akamuhindurira izina, akamuvana mu byago, akamuhindura umunyamugisha.

Yayishingiye ku magambo aboneka muri Yesaya 60:1 hagira hati: “Byuka kuko umucyo wawe waje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.” Yifashishije aya magambo, yavuze ko uwahawe umugisha n’Imana, ubwiza bwayo n’igikundiro cyayo bimuhoraho akarabagirana.

Ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryiza kandi bakaririmba indirimbo zigera ku mutima. Ibi warushaho kubyumva uramutse usomye ibitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo bivuga uko yabafashije, uburyo bayikunzemo n’ibindi.

Na Mugisha ubwe yatunguwe n’uburyo bwiza yakiriwe, kuruta uko yari abyiteze. Yahembuye imitima ya benshi kandi ni yo ntego yari afite, cyane ko igaruka ahanini ku buhamya bwe no gushimira Imana aho yamukuye n’aho imigejeje.

Mugisha Parfaite yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko akurira mu Rwanda. Asengera mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi.

Yabwiye Paradise ko noneho yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubudasubira inyuma. Yabonye ko ari wo muhamagaro we kandi ntiyatenguha abakunzi be bamusaba gusohora izindi ndirimbo, kuko bakunze iyi aheruka gusohora yise Umunyamugisha.

Uretse kuba ari uwo guhangwa amaso, biragaragara ko ubuhanga bwe mu kwandika n’ijwi ryiza afite, azigarurira benshi mu gihe gito, ubariyemo nawe urangije gusoma iyi nkuru.

Mugisha Parfaite afite umuhamagaro wo kuririmba Gospel

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA MUGISHA PARFAITE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.