× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Uwera (Zahabu y’Uwiteka) yateguje indirimbo nshya yise "Ongera wivuge Mana"

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Aline Uwera (Zahabu y'Uwiteka) yateguje indirimbo nshya yise "Ongera wivuge Mana"

Nyuma y’ibyumweru 2 yinjiranye mu muziki indirimbo yise "Wicogora", Aline Uwera yateguje indirimbo ya kabiri yise "Ongera wivuge Mana".

Aline Uwera ni umwe mu baramyi bakomeje gusibanganya inkovu abakunzi ba Gospel batewe n’izimira ry’amwe mu mazina aremereye y’abaramyi b’igitsina gore binjiye mu muziki bagakundwa nyamara nyuma bakaza kumera nka za mbuto zatewe mu butaka bwiza ariko zikaza kunigwa n’amahwa.

Benshi bamaze kumenyera ko kurambirwa kubona abaramyi bashya baza mu muziki bakazana indirimbo imwe hagashira imyaka n’imyaniko bataraha abakunzi babo indirimbo nshya. Si ko bimeze kuri Aline Uwera uzwi nka Zahabu y’Uwiteka wamaze guteguza indirimbo ya kabiri yitwa "Ongera wivuge Mana".

Ubusanzwe iri jambo "Ongera wivuge" ni Isengesho risaba Imana kongera gukora nyuma yo kugera mu bihe bisaba ubutabazi bwo mu ijuru hakabaho kwibutsa Imana ko imbaraga yakoresheje zitigeze zigabanuka. Iyi ndirimbo nayo izagaragaramo ubutumwa bw’isengesho risaba Imana kongera kwigaragariza abakunzi b’uyu muramyi.

Aline Uwera ni umwe mu baramyi b’abahanga bazwiho kugira ijwi riremereye kandi ry’umwimerere. Uyu muramyi ukomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda akomeje gushimirwa inyandikire myiza no gukora indirimbo zitunganyijwe neza mu buryo bw’amajwi n’amashusho dore ko indirimbo ze zinyura mu maboko meza y’aba amajwi.

Kugeza ubu amajwi y’izi ndirimbo ebyiri yatunganyijwe na Sam Pro wanakoze indirimbo "Nina Siri" ya Israel Mbonyi mu gihe amashusho yakozwe na Kizigenza "Musinga" kuri ubu ufatwa nk’ishyiga ry’inyuma mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo izi ndirimbo ebyiri za Aline Uwera zageze ku rubuga rwa Distrikid. Biteganyijwe ko iyi ndirimbo ye nshya "Ongera wivuge Mana" izasohoka ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025 saa kumi n’Imwe za mu gitondo.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "WICOGORA" YA ALINE UWERA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.