Dominique Habimana wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yateye intambwe ishimishije agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Kuwa Kane tariki 24 Nyakanga 2025 ni bwo Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya. Nta mpinduka nyinshi zaragaragayemo, uretse aba baminisitiri babiri bashya n’Abanyamabanga ba Leta babiri bashya.
Mu bahawe inshingano n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame akabashyira muri Guverinoma nshya, harimo Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Habimana Dominique ni inzobere mu miyoborere n’iterambere mpuzamahanga. Yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) kuva muri Kamena 2024.
Mbere yo kujya muri RALGA, yakoreye mu Ikigo cy’Abasuwisi gishinzwe Iterambere n’Imikoranire imyaka itandatu kuva mu 2018.
Kuva mu 2013 kugeza mu 2015, yakozwe mu kigo GIZ cy’Abadage, nk’impuguke ishinzwe uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa, aho yari ashinzwe gukorana n’imiryango itari iya Leta, gutanga ubujyanama ku bafatanyabikorwa, guhanga udushya.
Kuva mu 2016 kugeza mu 2018 yakoze muri GIZ Rwanda nk’umujyanama mukuru mu bijyanye n’imiyoborere ishingiye ku muturage.
Muri izo nshingano yakoranye bya hafi n’imiryango itari iya Leta, inzego z’ibanze n’ibigo bya Leta bitandukanye.
Yagize uruhare rukomeye mu bufatanye bwahuje inzego za Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, abaterankunga, sosiyete sivile, atanga umusanzu mu biganiro byo ku rwego rw’igihugu n’akarere kuri gahunda mpuzamahanga nk’intego z’iterambere rirambye.
Mu gihe ubukungu bw’ibihugu byinshi bwari bwaraguhungabanyijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, Habimana yateguye anayobora imishinga yo gushyigikira ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda, muri RDC n’u Burundi.
Habimana ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubimazemo imyaka irenga 11. Yahanze indirimbo zirimo: Njyewe Na Yesu, Umunyarwanda, Icyiza Gitsinde Ikibi, Ndagukunda, New Generation, Imirimo itangaje, Narababariwe na Izina Rizima.
Ni umukristo mu Itorero AEBR Kacyiru ndetse Se ni Pasiteri. Yamaze igihe ari Perezida wa Korali Seraphim Melodies, imwe mu makorali azwi cyane mu Rwanda. Ni na we wandikiye indirimbo nyinshi iyi korali izwi no mu bikorwa byo gutanga amaraso ku barwayi mu bitaro.
Dominique Habimana afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’iterambere yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’indi mu bijyanye no gukemura amakimbirane yakuye muri Geneva Graduate Institute mu Busuwisi.
Guverinoma Nshya yashyizweho na Perezida Kagame:
1. Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
2. Inès Mpambara, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe
3. Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
4. Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
n’Ubutwererane
5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta
6. Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo
7. Consolée Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango
8. Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu
9. Dominique Habimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu
10. Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’lbikorwaremezo
11. Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo
12. Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Uburezi
13. Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu
14. Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
15. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima
16. Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
17. Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda
18. Dr. Bernadette Arakwiye, Minisitiri w’Ibidukikije
19. Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’lbikorwa by’Ubutabazi
20. Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo
21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi
Abanyamabanga ba Leta
1. Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere
2. Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kwegeranya Imari n’Ishoramari rya Leta
3. Godefrey Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta
4. Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo
5. Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu
6. Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi
7. Dr Telesphore Ndabamenye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi
8. Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima
9. Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, ushinzwe urubyiruko n’ubuhanzi
10. Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe siporo
Abandi bayobozi bakuru
1. Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, ari ku rwego rwa Minisitiri
2. Juliana Muganza, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB ari ku rwego rw’Umunyamabanga wa Leta
3. Dr Uwicyeza Doris Picard, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ari ku rwego rwa Minisitiri
4. Nick Barigye, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda
Umuhanzi wa Gospel, Dominique Habimana, yagizwe Minisitiri na Perezida Kagame