× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunyarwenya Patrick Salvado: “Kuvuka ubwa kabiri si idini, ni icyemezo”

Category: Entertainment  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Umunyarwenya Patrick Salvado: “Kuvuka ubwa kabiri si idini, ni icyemezo”

Umunyarwenya n’umunyamakuru ukomeye ukomoka muri Uganda, Patrick Idringi Salvado, yavuze ko kuvuka ubwa kabiri (buryo bw’umwuka) atari ukugira idini cyangwa izina umuntu yitirirwa, ahubwo ko ari icyemezo umuntu afata ku giti cye, gishingiye ku buzima bwe bw’imbere.

Ibi yabivuze mu kiganiro cyasohotse ku wa 25 Kamena 2025, cyatangajwe na BigEye.UG, aho yagaragaje ko hari abantu benshi bitirirwa kuba baravutse ubwa kabiri, nyamara nta mpinduka bagaragaza mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Patrick Salvado yagize ati:"Kuvuka ubwa kabiri si idini. Ni icyemezo bwite umuntu afata cyo kugendera mu mategeko y’Imana. Si ibintu bisaba kubishyira ku isura cyangwa kubivuga buri kanya. Ahubwo ni uko umutima wawe witwara, n’ibyo ukora."

Yongeyeho ko kuba umuntu yaravutse ubwa kabiri bidakwiye kuba izina ry’icyubahiro cyangwa amagambo gusa, ahubwo bikwiye kugaragarira mu bikorwa, mu rukundo, mu kwiyoroshya no mu kubabarira abandi.

Salvado, uzwi cyane mu mwuga w’urwenya n’itangazamakuru, asanzwe ari umwe mu banyarwenya bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba. Akunze gutanga ibitekerezo birebana n’imibereho rusange, ibyo mu buryo bw’umwuka, ndetse n’imyitwarire y’abantu mu muryango.

Abakurikirana ibikorwa bye banyuze ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko ubutumwa bwe bufite ireme, cyane cyane mu gihe abantu benshi bari mu myumvire y’uko kwitirirwa idini cyangwa izina ry’itorero bihagije ngo umuntu abe yageze ku rwego rwo gukiranuka.

Uyu munyabigwi yasoje agira inama abavuga ko bavutse ubwa kabiri, abasaba ko baharanira ko ibyo bavuga bijyana n’ibikorwa byabo. Ati: "Niba wumva warahinduwe n’Imana, ntibigume mu magambo. Bigaragare mu buzima bwawe bwa buri munsi."

Salvado, azwi cyane mu mwuga w’urwenya n’itangazamakuru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.