× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byinshi wamenya kuri Natasha Nyonyozi watsindiye ikamba rya Miss Uganda 2024-25 agahita aha Imana Icyubahiro

Category: Entertainment  »  August 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Byinshi wamenya kuri Natasha Nyonyozi watsindiye ikamba rya Miss Uganda 2024-25 agahita aha Imana Icyubahiro

Ku wa gatandatu, tariki ya 3 Kanama, Natasha Nyonyozi yambitswe ikamba rya Miss Uganda 2024/25, mu birori byabereye muri Hoteli Sheraton i Kampala, hanyuma ashimira Imana.

Igisonga cya mbere yabaye Suraya Umeimah Bashuaeb, naho Igisonga cya kabiri ni Joan Nabatanzi. Nyonyozi asimbuye Hannah Karema Tumukunde, wambitswe ikamba rya Miss Uganda 2023/24 ku ya 18 Werurwe muri salle ya UMA Multipurpose Hall.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Pulse Uganda, igaragaza ko Raporo zerekana ko Natasha Nyonyozi w’imyaka 23 y’amavuko yavukiye kandi agakurira i Kyonyo, Kamuganguzi, hafi ya Katuna mu karere ka Kabale.

Mu marushanwa ya Miss Uganda, yerekanye igikundiro, ubwiza, impuhwe, ishyaka, umutuzo, n’icyizere.
Yari nimero ya 2 mu 28 barangije bahatanira kuba Miss Uganda muri 2024/25. Igihe kimwe, bagenzi be bahataniraga uyu mwanya baje kumutorera kuba perezida w’ishuri rya Miss Uganda ryo mu 2024/25.

Natasha yize muri Kaminuza ya Coventry mu Bwongereza, aho yakuye impamyabumenyi ya Bachelor of Science (Hons) mu ibaruramari (Accounting and Finance). Kugeza ubu ni rwiyemezamirimo akaba ari na we washinze inzu y’ubwiza, "Girl Hive," iherereye kuri Cube, Kisementi, ku maduka ya B20.

Muri amwe mu magambo ye, abajijwe niba yizera ko azegukana ikamba, yarashubije ati: "Kuba Miss Uganda ni inzozi zanjye kuva mfite imyaka 10. Ababyeyi n’abafana banjye baranshyigikiye bidasanzwe.

Nkoresheje iri kamba, mfite intego yo guhindura ubuzima bw’abantu, kuvuganira ababyeyi babyaye imburagihe bakiri iwabo, abakobwa bakiri bato batabona uko biga amashuri, ndetse n’abadafite uko bahabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere. "

Natasha Nyonyozi ni umuvugizi ukomeye ku bana bafite ibibazo byihariye, cyane cyane abana bafite ubumuga. Yagiye mu bikorwa by’urukundo byita ku bibazo byabo mu myaka yashize.

Abahataniraga ikamba ry’ubwiza rya Miss Uganda 2024 na mbere yaho babaye ibirangirire mu myidagaduro n’umuco mu myaka ibarirwa muri za mirongo, bityo bagiye bagirira akamaro igihugu.

Miss Uganda Grand Finale 2024 yari ibirori byuzuyemo abasitari, byitabiriwe n’abashyitsi bazwi nka Miss Uganda Hannah Karema, Miss World Tanzania Halima Ahmad Kopwe, na Lesego Chombo (Miss World Africa 2024 na Miss Botswana 2022).

Nyuma yo kwambikwa ikamba yagize ati: “Ikamba narihawe. Nshimishijwe mu buryo budasanzwe no kubamenyesha ko ari njye nyampinga mushya wambitswe ikamba rya Miss Uganda 2024-2025!

Icyubahiro cyose kibe icy’Imana, kandi ndashimira buri wese wamfashije muri uru rugendo. Si njye uzarota ntangiye gukorera no guserukira igihugu cyiza cyanjye.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.