Ndacyayisenga Cassien ni umunyamakuru wamenyekanye ku izina rya Mcee Nyayo ku Izuba Tv amaze igihe kitari gito akorera, akaba yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Tuyizere Joyce.
Ndacyayisenga Cassien yakundanye na Tuyizere Joyce kuva mu mwaka wa 2019, kugera ubu muri 2023 bakaba bari bamaranye imyaka igera kuri ine bari mu byishimo by’urukundo.
Aba bombi basezeranye kuri uyu wa Gatandatu ku itariki 30 Ukuboza 2023 nyuma y’igihe gito basezeranye mu mategeko. Haburaga iminsi ibiri gusa ngo umwaka wa 2023 urangire.
Mu ntego z’urukundo rwabo hari harimo ko batazasoza umwaka wa 2023 ngo batangire uwa 2024 bakiri ingaragu, cyane ko kugeza ubu ntacyo bari babuze ngo bakore ubukwe bwiza nk’ubwo bakoze.
Nyuma yo kugera mu rugo rushya nk’abageni, Ndacyayisenga Cassien na Tuyizere Joyce batangaje ko banyuzwe kandi ko bishimiye intambwe ikomeye cyane bateye, bakagera ku ntego yo kubana nk’umugabo n’umugore. Bavuze ko ari igitangaza kuba bageze ku ntego kandi bashyigikiwe n’inshuti n’umuryango.
Ndacyayisenga Cassien cyangwa Mcee Nyayo yagize bati: “Icyo navuga ni uko nishimiye kuba nari ngaragiwe n’imiryango yombi, kandi ubukwe ni ibyishimo. Ikindi, urukundo nakundanye n’Umufasha wange rukaba rugeze ku ntego zarwo, aho twiyemeje ko uyu mwaka utazadusiga mu bugaragu.”
Abenshi barakundana bagatana badashyingiranywe yewe n’ababanye bakabana badashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko. Nk’uko abivuga, kugera kuri iyi ntego ntibyari byoroshye kuko mu rukundo habamo inzitizi nyinshi. Ubukwe ni byo byishimo abari mu rukundo bose baba bifuza kugeraho.
Umwaka wa 2023 usize Ndacyayisenga Cassien ajya mu mubare w’abasitari benshi bo mu Rwanda bakoze ubukwe barimo Impano Emmanuel umuhungu wa Rutayisire Antoine wasezeranye na Diana Gahima, Mugisha Benjamin (The Ben) na Miss Uwicyeza Pamela n’abandi benshi.
Ndacyayisenga Cassien ariwe Mcee Nyayo yavuye mu cyiciro cy’ingaragu