Hari ibintu abantu benshi bibeshyaho mu rukundo, bakibwira ko ababikora aba ari bo barurimo neza. Icyakora hari ibindi baba birengagije, kuko ari byo bigaragaza ko hari urukundo nyakuri.
Niba nawe warabyibeshyeho, iyi nkuru Paradise ni wowe yayandikiye. Ese wowe ni iki ugenderaho kugira ngo wemere ko uwo muri kumwe agukunda bya nyabyo? Ese ni ukuvugana igihe kirekire? Ni ugusohokana kenshi? Ni ukwishimisha mu bundi buryo?
Cyangwa ni uguhora mu mishinga y’ahazaza nta kindi mutaho umwanya? Uko waba usubije kose, iyi nkuru urayirangiza wageze ku gisubizo gikwiriye kandi gihuje n’Ijambo ry’Imana.
Ibyo abantu bibeshyaho:
Kuryamana
Abantu benshi bibwira ko iyo uwo bakundana abemerera kuryamana na bo ari byo bigaragaza urukundo.
Tutagendeye no ku kuba Bibiliya iciraho iteka icyaha cyo kuryamana n’uwo mutashyingiranywe byemewe n’amategeko (ubusambanyi), kuryamana mbere yo gushyingirwa byagiye bigarukwaho kenshi n’abahanga, bavuga ko byangiza umubano mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Bigabanya icyizere umukobwa yagiriraga umuhungu, kuko nubwo batabivuga abenshi baba bahangayikishijwe n’uko umusore abataye we ubwe nta cyo yaba ahombye kuko yaba yarababoneye ubwambure.
Ikindi, bituma abaryamana mbere yo kubana batiha intego yo kubana ku gihe gikwiriye, bigatuma batinda mu rukundo, ibituma n’ikosa rito ribatandukanya, kandi umusore akabaho yishimye nyuma yo gutandukana n’umukobwa.
Iyo umukobwa yirinze kuryamana n’uwo bakundana mbere yo kubana, uretse kuba yubashye Imana, aba anikunze kuko bituma umusore yihutisha gahunda yo kubana.
Gusohokana
Kubera ko isi igeze aharindimuka, abakobwa bumva ko umuhungu ubakunda ari ubasohokana ahantu hatandukanye, akabajyana mu mahoteri n’ahandi hantu nyaburanga. Ibi babiterwa ahanini n’ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga, aho bakura amasomo abashishikariza kurya ubuzima bakiri bato.
Nubwo gusohoka mu buryo bukwiriye nta kosa ririmo, gusohokana inshuro nyinshi bituma umusore yiyumva nabi, akaba yatakariza uwo bakunda icyizere, ndetse akanagera ubwo ahangayikira urukundo rwe, kubera gutekereza ko uwo bari kumwe atamukunda, ahubwo ko agamije kumukenesha.
Abasore banga kuvuga ibibarimo ibihe byose, ariko ntibakunda umuntu uhora ubasaba gusohokera ahantu hatandukanye. Gusohokana si igipimo cy’urukundo.
Kumara hafi ijoro ryose muvugana
abakundana bakenera kuganira kugira ngo bubake umubano ukomeye, ariko si byo bipimirwaho urukundo, kuko bishobora no kurusenya. Kuvugana n’umukunzi mu buryo bwiza ni ukuba azi imimerere urimo, ibyo uri gukora n’ibyo uteganya.
Bitewe n’ibyo umuntu akora ndetse n’uko uwo bakundana ateye, umuntu ku giti cye ni we ushobora kumenya ingano y’igihe aha umukunzi we, gusa gukabya kuvugana amajoro si byo bigaragaza urukundo.
Icyo urukundo ari cyo
Urukundo rw’ukuri ruba ku muntu wujuje ibi kandi ushobora gukora ibi bikurikira:
Umukunzi nyakuri ni ureba uruhande rwawe rubi, akiyemeza kugumana nawe mu rukundo
Nubwo guhora ushwana n’umukunzi wawe bishobora gutuma urukundo rwanyu rurangira, ariko niba mushobora kwikemurira ibibazo mu mahoro kandi mugahitamo kugumana nyuma yo kubonanaho inenge, urwo ni urukundo nyakuri.
Umukunzi nyakuri ni wa muntu ugufasha gukora ibintu bikomeye mu gihe wowe utabishoboye. Nubwo mwaba mutari kumwe cyangwa mutavugana amasaha 24 kuri 24, umukunzi wawe ntiyayoberwa gahunda urimo n’uko uri kwiyumva.
Mu gihe hari aho ukeneye ubufasha, bwaba ubw’imbaraga, amafaranga cyangwa igihe, ni cyo gihe cyo kukwereka urukundo. Umukunzi nyakuri azahagarika ibindi byose bishoboka, agufashe gukora bya bintu bigukomereye.
Ni umuntu ugushakira ibyishimo mu gihe utabifite
Gushakira umuntu ibyishimo mu gihe atabifite ni ikimenyetso cy’urukundo nyakuri. Umuntu ugukunda by’ukuri aba yarakwize mu buryo bushoboka, ku buryo aba azi icyo ashobora gukora ukiyumva neza, urugero nko kukubwira inkuru, kugutemberana n’ibindi.
Ni wa wundi ugukomeza waguye hasi
Ushobora gucika intege mu buryo bumwe cyangwa ubundi, wenda ukirukanwa mu kazi, ugatsindwa ikizamini, ugatakaza ibyo wari utunze, ukibwa, ugahomba cyangwa ukabura umwe mu bagize umuryango wawe. Icyo gihe umukunzi wawe akuremamo icyizere, akagutera akanyabugabo, kandi akagufasha kurira aho biri ngombwa.
Akurinda kwigunga cyane no kwihugiraho, akagufasha kugira ihumure kandi akakwereka ibyiza biri imbere. Ni wa wundi uvuga ibyiza byawe ku karubanda, ibibi akabivugira mu ibanga rikomeye cyane, muri mwembi babiri.
Iyo abandi bakuvuze nabi agerageza guhindura ikiganiro akavuga ibyiza byawe, akigendera, cyangwa agahitamo guceceka ntagire icyo avuga, kugira ngo abo muri kumwe na bo babireke.
Iyo ayamenye amakosa yawe ntayavugira mu bandi, ahubwo ashaka umwanya mukaganira mwembi, akakuvugisha mu kinyabupfura, byaba ngombwa akakubwiza ukuri ariko muri babiri.
Ni wa wundi uharanira gukora ibyo ashoboye ngo akubone umeze neza, ni ugutekerezaho buri mwanya, ni wa wundi wihuje nawe, urwo ni rwo rukundo.