Umunyamakuru Byumvuhore Frederick wa Gospeltimes.org wanakoze muri The New Times, yagaragaje ibyishimo bikomeye afite ku isabukuru y’umwaka umwe amaze mu rushako.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, Frederick uzwiho gushyigikira cyane ibikorwa by’iyogezabutumwa bwiza, yavuze ko hashize umwaka umwe akoze ubukwe.
Yavuze ko we n’umugore we [Nelly Mukashyaka] bafite ishimwe rikomeye ku Mana kuko bizihije iyi sabukuru bafite umugisha w’umwana mwiza cyane w’umuhungu umaze amezi atatu abonye izuba.
Ati "Uyu munsi, turizihiza umwaka umwe ushize kuva dukoze ubukwe bwacu ku ya 29 Ukwakira 2021. Muri icyo gihe, Imana yaduhaye umugisha w’umwana w’umuhungu mwiza, Nziza Mick Carmel, na we wujuje amezi atatu y’amavuko".
Uyu mugabo waminurije muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’Itangazamakuru, yavuze ko atabona icyo yitura Imana ku bwa byinshi byiza ikomeje kumukorera n’umuryango we. Yasoje ashimira Imana, ati "Mwami, turavuze ngo urakoze!".
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yagize ati "Warakoze Mana ku bw’uburinzi bwawe bwo muri uyu mwaka wose tumaze twubatse urugo. Warakoze ku bw’impano y’umwana waduhaye". Yungamo ati "Warakoze Mana ku mpindurira izina ry’irangamimerere".
Frederick na Nelly bakoze ubukwe umwaka ushize nyuma y’umwaka umwe bari bamaze bakundana. Kuwa 29 Ukwakira 2021 ni bwo basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye i Remera mu rusengero rwa Nazarene Church.
Paradise.rw ifite amakuru avuga ko aba bombi basigaye batuye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu mwaka umwe bamaze bakoze ubukwe, bafite umugisha w’umwana w’umuhungu
Ibyishimo ni byose kuri Frederick na Nelly
Bakoze ubukwe umwaka ushize
Ku munsi w’ubukwe bwabo
Frederick n’umugore we Nelly