× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunyamakuru Frederick n’umugore we bizihije mu byishimo byinshi isabukuru y’umwaka bamaze mu rushako

Category: Love  »  October 2022 »  Sarah Umutoni

Umunyamakuru Frederick n'umugore we bizihije mu byishimo byinshi isabukuru y'umwaka bamaze mu rushako

Umunyamakuru Byumvuhore Frederick wa Gospeltimes.org wanakoze muri The New Times, yagaragaje ibyishimo bikomeye afite ku isabukuru y’umwaka umwe amaze mu rushako.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, Frederick uzwiho gushyigikira cyane ibikorwa by’iyogezabutumwa bwiza, yavuze ko hashize umwaka umwe akoze ubukwe.

Yavuze ko we n’umugore we [Nelly Mukashyaka] bafite ishimwe rikomeye ku Mana kuko bizihije iyi sabukuru bafite umugisha w’umwana mwiza cyane w’umuhungu umaze amezi atatu abonye izuba.

Ati "Uyu munsi, turizihiza umwaka umwe ushize kuva dukoze ubukwe bwacu ku ya 29 Ukwakira 2021. Muri icyo gihe, Imana yaduhaye umugisha w’umwana w’umuhungu mwiza, Nziza Mick Carmel, na we wujuje amezi atatu y’amavuko".

Uyu mugabo waminurije muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’Itangazamakuru, yavuze ko atabona icyo yitura Imana ku bwa byinshi byiza ikomeje kumukorera n’umuryango we. Yasoje ashimira Imana, ati "Mwami, turavuze ngo urakoze!".

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yagize ati "Warakoze Mana ku bw’uburinzi bwawe bwo muri uyu mwaka wose tumaze twubatse urugo. Warakoze ku bw’impano y’umwana waduhaye". Yungamo ati "Warakoze Mana ku mpindurira izina ry’irangamimerere".

Frederick na Nelly bakoze ubukwe umwaka ushize nyuma y’umwaka umwe bari bamaze bakundana. Kuwa 29 Ukwakira 2021 ni bwo basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye i Remera mu rusengero rwa Nazarene Church.

Paradise.rw ifite amakuru avuga ko aba bombi basigaye batuye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu mwaka umwe bamaze bakoze ubukwe, bafite umugisha w’umwana w’umuhungu

Ibyishimo ni byose kuri Frederick na Nelly

Bakoze ubukwe umwaka ushize

Ku munsi w’ubukwe bwabo

Frederick n’umugore we Nelly

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.