× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunsi wa 3 wo gusengera abacitse intege: Bwira Satani uti ‘Ndashinganye’

Category: Pastors  »  3 months ago »  Pastor Christian Gisanura

Umunsi wa 3 wo gusengera abacitse intege: Bwira Satani uti ‘Ndashinganye'

Pastor Christian Gisanura yasoje amasengesho y’iminsi itatu yahariwe abantu bacitse intege bitewe n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima, ubukene, uburwayi, ibigeragezo byo mu ngo n’amarangamutima.

Ku munsi wa gatatu, akaba n’uwa nyuma w’uru rugendo rw’amasengesho, Pastor Gisanura yatanze isengesho n’inyigisho bikora ku mutima, asaba ko Imana yongera imbaraga ku bantu bamaze kurambirwa.

Yashingiye ku Ijambo ry’Imana ryo mu Byakozwe n’Intumwa 23:11, aho Yesu yahagaze iruhande rwa Pawulo wari uri muri gereza, akamubwira ati: “Komera kuko uzampamiriza n’i Roma.”

Pastor Gisanura yagize ati: “Kuba uriho uyu munsi ni uko umuhamagaro wawe utarangiye. Imana ntiyakwemera ngo uveho utaruzuza inshingano wagenewe.”

Mu isengesho rye, Pastor Gisanura yasabye ko amarira y’abantu amaze igihe kirekire batazi impamvu, Imana iyahanagura, kandi amajwi y’umwanzi ababuza amahoro agacecekeshwa mu izina rya Yesu.

Yagize ati: “Yesu azacecekesha ibitero byose by’umwijima. Ibikorwa byacu, izina ryacu, abana bacu, byose tubishinganye mu izina rya Yesu!” Kubera ko Satani ari we uyobya abantu, akababwira ko bakwiriye kurekura, ko nta mbaraga bafite n’ibindi bibaca intege, buri wese yatewe inkunga yo kumubwira ati: “Satani we, ndashinganye mu izina rya Yesu no mu mbaraga z’Amaraso ye! Wowe ntiwantera ubwoba!”

Pastor Gisanura yibukije abantu ko kudacika intege ubwabyo ari intsinzi, kandi ko Umwuka Wera ari inshuti iteka yiteguye gufasha uwo ari we wese ukeneye ubufasha bwo ku rwego rw’umwuka.

Aya masengesho y’iminsi itatu yasigiye benshi icyizere n’umwuka wo gukomeza inzira yo kwizera, banashimira Pastor Gisanura ku bw’inyigisho zifatika n’isengesho ryasize ubutumwa bukomeye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.