Ku munsi wa gatatu w’amasengesho yo gusengera gushobozwa, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku butumwa bushingiye ku gushaka ubufasha bw’Imana mu bihe byose, yibutsa Abakirisitu ko Imana ari yo soko y’ubugingo n’ibisubizo byose.
Mu nyigisho yatanze, Pastor Gisanura yagarutse ku magambo ya Bibiliya agaragaza ko abantu bose bashobora kuganduka no kumvira Imana ariko bakabura imbaraga zo kubishyira mu bikorwa.
Yifashishije amagambo yo muri Yohana 7:13-14 avuga ko: “Umuntu wese unywa aya mazi (asanzwe) azongera kugira inyota, ariko ko umuntu unywa amazi Yesu azamuha atazongera kugira inyota.”
Yagize ati: “Amafaranga duhembwa arashira, imyaka twejeje irashira, ariko hari icyo twahawe gikomeye—isoko y’amazi y’ubugingo. Iyo soko ni yo itwinjiza mu bubiko bw’ibisubizo by’Imana.”
Pastor Gisanura yakomeje ashimangira ko gushobozwa atari ugushaka imbaraga zacu bwite, ahubwo ko ari ukwihuza n’isoko iturimo—Imana ubwayo. Aha yagarutse ku magambo ari mu Befeso 3:20 avuga ko: “Imbaraga z’Imana ziturimo zikora, kandi ko ibasha gukora kuruta ibyo twibwira.”
Yongeyeho ko niba umuntu akeneye uwo bazabana cyangwa akazi, agomba kubisaba Imana mu isengesho yizeye ko izamushoboza. Yifashishije amagambo yo muri Yesaya 58:11 asobanura ko Uwiteka azajya ayobora umuntu wese wizeye: “Uzaba nk’isoko y’amazi adakama.”
Mu butumwa bwe, yagarutse no ku ngingo zifatika zo mu buzima bwa buri munsi, asaba Abakirisitu kwirinda gukora ibintu ku nyungu zabo bwite, ahubwo bakabikorera Imana. Yagize ati:
“Imana ni isoko ya byose—ubwenge, ibyishimo, n’ubumenyi. Tugomba kwitoza guhora duhujwe n’iyo soko, kugira ngo ubuzima bwacu buzahage mu gihe abandi bashobora kuzaba barira.”
Yibukije buri wese kwibuka imirimo Imana yamukoreye no gukora imirimo myiza, kuko ari yo izamubera umucyo umukura mu mwijima.
Isengesho ry’umunsi wa gatatu ryashojwe n’ijambo rikomeye ryibutsa ko “Isoko dufatiyeho idakama.” Pastor Christian Gisanura yasabye Imana gushoboza buri wese kugira ukwizera gukomeye, kuko byose bishobokera uwizeye.
Ibyobintu ningezi Cyane kuko birubaka Ukwemera bikanubaka Umuryango
Inyigisho zawe no ingirakamaro njye nkurikirana inyigisho zawe Kandi haraho zimaze kungeza Umwami Imana ikomeze ikomgerere amavuta
Nibyiza Cyane dukwiye kubizirikana Igihe byose