Umulisa Cynthia yamaze kwiyongera ku rutonde rw’abahanzikazi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise "Ni Yesu".
Nubwo ari bwo ashyize hanze indirimbo ye ya mbere, izina Umulisa Cynthia rirazwi kuko ari mu bahize abandi mu irushanwa rya Gikristo ryitwa RSW Talent Hunt 2023 ryari ribaye ku nshuro ya mbere, rikegukanwa na Twizerimana Christopher wahembwe 10,000,000 Frw.
Muri iryo rushanwa, umukobwa witwa Umulisa Cynthia yitwaye neza yegukana igihembo cy’umunyempano wakunzwe cyane muri iri rushanwa (People’s Choice Award). Ni igihembo cyaherekejwe na 1,500,000Frw ndetse no kuba Ambasaderi w’iri rushanwa.
Uyu mukobwa akimara gutwara icyo gikombe, yiyemeje gukomeza gukoresha impano ye mu kogeza izina rya Yesu, ubu yashyize hanze indirimbo ya mbere "Ni Yesu". Ni ibintu byamushimishije cyane kuko yabyifuje kuva kera akiri umwna muto.
Muri iyi ndirimbo ye ya mbere aririmbamo ibintu 7 ashimira Yesu. Ati "Rimwe: Iyo nakiraniwe arambabarira. Kabiri: Ankiza indwara zanjye zose. Gatatu: Iyo nakennye arandemera. Kane: Mu gahinda, ni ihumure. Gatanu: Inzara n’inyota niwe ubimara. Gatandatu: Iyo ntewe niwe uneshereza. Karindwi: Kubwanjye ntahunikira".
Umulisa Cynthia aracyari muto cyane dore ko yiga mu kigo cyitwa Church of God Highschool mu bijyanye na “Culinary Arts". Atuye m Mujyi wa Kigali, muri Kacyiru. Ni umukristo mu itorero ryitwa Revival Fellowship. Impano ye irabagiranye bigizwemo uruhare na Rise and Shine World Ministries.
Intumbero ye "ni ugutwara Yesu muri njye byonyine”. Yagize ati “Kuko indogobe ntiyabaye insitari ngo isasirwe imikindo kuko ari indogobe ahubwo yasasiwe imikindo kuko ihetse Yesu”. Yifuza kuba ikiraro kinyuzwamo ubutumwa bwiza bukagera kure yaba ku bemera Imana n’abatayemera.
Cynthia ni umwali uhorana umunezero
"Ni Yesu" niyo ndirimbo ye ya mbere
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NI YESU" YA CYNTHIA UMULISA