× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukozi w’Imana aragarutse - Meddy avuga ku ndirimbo ya Gospel yitwa ’Blessed’ agiye gushyira hanze

Category: Entertainment  »  May 2023 »  Sarah Umutoni

Umukozi w'Imana aragarutse - Meddy avuga ku ndirimbo ya Gospel yitwa 'Blessed' agiye gushyira hanze

Nyuma y’igihe kinini abakunzi b’umuziki bategereje indirimbo "Blessed" ya Meddy, kuri ubu bahawe igisubizo cyiza kuko agaseke kagiye gupfundurwa.

Mu masaha ashinze ni bwo Meddy yanditse kuri Instagram ko vuba cyane indirimbo ye ’Blessed’ ijya hanze. Yanditse ko umukozi w’Imana agarutse, ku kumvikanisha ko indirimbo "Blessed" agiye gushyira hanze ari ya Gospel nk’uko yamye abivuga. Izaba ikurikira "Grateful" nayo isingiza Imana.

Meddy niwe muhanzi wa mbere ukunzwe kurusha abandi mu bahanzi nyarwnda. Ni umugisha kuba yiyeguriye umuziki wa Gospel nyuma yo kubisabwa na benshi. Mbere y’uko umubyeyi we yitaba Imana, yasize asabye umuhungu gukora umuziki usingiza Imana, none abishyize mu bikorwa.

Meddy ntahwema kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yakiriye agakiza ndetse ko agiye kujya akora gusa umuziki wa Gospel. Nureba neza mu mafoto ye hari ayo usanga afite Bibiliya mu ntoki. Paradise.rw inafite amakuru ko uyu muhanzi akunze kwiyiriza ubusa kenshi ndetse hari n’ubwo ajya mu butayu mu rwego rw gusabana n’Imana.

Gusa hari abakunzi be batanyuzwe n’uyu mwanzuro we, ariko abakunzi ba Gospel bawusamiye hejuru na cyane ko agarutse mu muziki yatangiriyemo kuko indirimbo ye ya mbera "Ungirira Ubuntu" ari iya Gospel, abasengera muri Zion Temple Gatenga barabizi cyane. Anafite indi ya Gospel yakunzwe cyane yitwa "Holy Spirit".

Meddy ntasigana na Bibiliya ye

RYOHERWA N’INDIRIMBO ’GRATEFUL’ YA MEDDY

RYOHERWA N’INDIRIMBO "HOLY SPIRIT" YA MEDDY

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.