× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukire wa mbere ku Isi Elon Musk ari mu rugendo rushya rwo kwemera Imana gake gake

Category: Technology  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umukire wa mbere ku Isi Elon Musk ari mu rugendo rushya rwo kwemera Imana gake gake

Elon Musk, umwe mu bagabo bafite ijambo rikomeye mu ikoranabuhanga akagira nu’butunzi bwinshi dore ko ari we mukire wa Mbere ku Isi, ntiyemeraga Imana, ariko ubwe yatangaje ko ari kurushaho kugenda ayemera gake gake.

Mu myaka ishize, Elon Musk, umwe mu bagabo bafite ijambo rikomeye mu ikoranabuhanga ku Isi binyuze mu bigo nka Tesla, SpaceX na X (yahoze ari Twitter), yari azwi cyane nk’umuntu udashyira imbere imyemerere y’idini.

Ariko uko imyaka igenda ishira, amagambo ye atandukanye yagiye atuma abantu benshi, cyane cyane mu bakurikirana inkuru z’iyobokamana, batangira kubona impinduka gake gake mu mitekerereze ye ku bijyanye n’Imana n’inkomoko y’isi.

Iyi mpinduka yatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2022, ubwo Elon Musk mu kiganiro n’abanyamakuru n’abanyapodcast yatangiye kuvuga ku buryo atemera ko isi n’ikirere byabayeho ku bw’impanuka gusa, ahubwo akemeza ko yemera ko hari Umuremyi.

Amagambo yasubiwemo n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo The Christian Post, byatangaje ku itariki zitandukanye ko Musk yavuze mu buryo bweruye ati: “I believe that God is the creator”, asobanura ko hari ikintu cyangwa ububasha bwateje kubaho kw’isi n’ibiyigize, nubwo atigeze yemeza ko akurikira idini runaka mu buryo busanzwe.

Ku wa 25 Ukuboza 2023, mu gihe isi yose yari iri mu minsi mikuru ya Noheli, Elon Musk yongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko ashyize ubutumwa ku rubuga rwe rwa X (Twitter), agaragaza ko ashyigikiye amahame ya gikristo arimo urukundo, imbabazi no kwitangira abandi.

Ibyo byatumye bamwe mu basesenguzi bavuga ko atangiye kwiyumvamo icyo yise “Cultural Christianity” cyangwa umuco w’ubukristo, iyo ikaba imvugo Musk ubwe yigeze gukoresha mu biganiro byatangajwe n’urubuga UnHerd mu 2024, aho yasobanuye ko nubwo atari umukristo usengera mu rusengero buri gihe, yemera ko amahame ya Kristo ari ingenzi mu mibereho y’abantu no mu kubaka sosiyete nziza.

Mu mpera za 2024 no mu ntangiriro za 2025, ibitangazamakuru birimo NDTV n’ibindi byanditse inkuru zivuga ku kiganiro Musk yagiranye n’umunyamakuru wigeze kumubaza mu buryo butaziguye niba yemera Imana.

Musk yasubije ko atabona ukuntu umuntu yareba uko isi imeze n’uburyo ikora ntiyemere ko hari Intandaro yayo, amagambo yakomeje gutuma benshi bavuga ko Musk agenda ava ku mwanya w’umuntu utagira aho abogamiye, akajya ku muntu wemera ko hari Imana, nubwo ataragera ku rwego rwo kuyivuga mu mvugo z’idini zizwi.

Ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri X na Instagram, aya magambo ya Elon Musk yakomeje gusakazwa n’amapaji atandukanye arimo ay’abafana be n’ay’abanyamakuru bigenga nka @elonmusknews, @teslanews n’abandi bakusanya amagambo ye mu mafoto (screenshots) n’amashusho y’ibiganiro (video clips), bikagaragara ko amagambo ajyanye n’Imana atakiri make mu byo Musk avuga ugereranyije n’imyaka yashize.

Nubwo Elon Musk atigeze atangaza ku mugaragaro ko yahindutse umukristo cyangwa ko yatangiye gukurikiza imyemerere runaka y’idini, abasesenguzi b’itangazamakuru n’iyobokamana bagaragaza ko amagambo ye kuva mu 2022 kugera mu Kuboza 2025 agaragaza urugendo rufite icyerekezo, aho kuva ku kutagira aho abogamiye ku bijyanye n’Imana, agenda agera ku kwemera ko hari Umuremyi.

Si ibyo gusa, ubu ari no gushyigikira amahame ya Kristo, ibintu bifatwa nk’intambwe ikomeye ku muntu ufite ijambo rikomeye mu isi y’ikoranabuhanga n’umuco w’iki gihe.

Elon Musk ari mu rugendo rushya rwo kwemera Imana gake gake

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.