Mu kiganiro cyihariye “One On One” cyatambutse ku wa 18 Kamena 2025 kuri YouTube, umusizi n’umwanditsi Junior Rumaga yagaragaje uruhande rudasanzwe rw’umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga, The Ben.
Nubwo asanzwe azwi nk’icyamamare mu muziki, Junior yagaragaje ko inyuma y’izina ry’icyamamare hari umuntu utuje, wiyoroshya kandi wubakiye ku isengesho kandi wubaha umuryango.
The Ben: Umugabo utuje, usenga cyane kandi wubaha igitsinagore
Rumaga yatangaje ko The Ben ari umuntu uvuga make cyane, ariko wiyeguriye isengesho. Yatanze urugero rutangaje rw’uburyo yigeze kumuhamagara Saa Kenda n’igice za mu gitondo (3:30 AM), akamubaza ati “Uracyari maso?” Akimusubiza ngo yego, The Ben na we ati “Reka ndyame, nari nari maze gusengera hamwe na mama.”
Ibi byerekana uburyo umubano we n’umubyeyi we uremereye, uganisha no ku isengesho. Rumaga yagize ati: “Ben ni umuntu ukunda mama we, kandi iyo avuze kuri nyina aba amazi (agira amarangamutima akomeye, akaba yanarira).”
Uretse ibi, Rumaga yagaragaje ko The Ben ari umuntu ushishoza kandi usobanutse, kuko ajya agisha inama kenshi ku bintu yifuza gukora, atitaye ku cyubahiro cyangwa izina ry’uwo ayigishije. Ati: “Ntibyubakira ku kuvuga ngo uri uyu cyangwa uri uyu, akugisha inama.”
Ikindi gitangaje, nk’uko Rumaga yakomeje abivuga, ni uko The Ben yubaha cyane igitsinagore, akaba abifite mu mico n’imyitwarire ye ya buri munsi.
Inyuma y’umuririmbyi, hari umuntu uciye bugufi
Ibyatangajwe na Junior Rumaga byatanze ishusho nshya ya The Ben itamenyerewe: umuntu w’umunyamwuka, w’amarangamutima yihariye, wicisha bugufi, kandi uha agaciro imiryango n’ihame ry’ubuzima bwo mu mutima kuruta ibisingizo by’isi. Rumaga yagaragaje ko iby’ibanze wamenya kuri The Ben neza, ari uko ari umuntu usenga akomeje, kandi wiyoroshya n’ubwo isi yose yamushyira hejuru.
Rumaga yagaragaje ko The Ben ari umuntu ushishoza kandi usobanutse, kuko yubaha Imana, akubaha igitsina gore, kandi akagisha inama.