Spice Diana yaguze imeza ya VVIP y’abantu umunani (8) mu gitaramo cya Pastor Bugembe – Avuga ko amukunda nk’inshuti y’abantu bose”
I Kampala muri Uganda, umuhanzikazi w’icyamamare uririmba indirimbo zisanzwe (secular), Spice Diana, yaguze imeza ya VVIP y’abantu umunani mu gitaramo gikomeye cya Pastor Wilson Bugembe, kizaba tariki ya 8 Kanama 2025 kuri Serena Hotel i Kampala.
Iki gitaramo ni mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 Pastor Bugembe amaze aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana (Gospel).
Spice Diana yabanje kujya mu materaniro yo ku Cyumweru mu rusengero rwa Pastor Bugembe rwitwa The Worship House, mbere yo kujya i Kakututo. Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati: “Nari mu materaniro ya mu gitondo hamwe na Pastor Wilson Bugembe kuri The Worship House mbere yo kujya i Kakututo.
Ndabizi, ndamukunda ni umuntu ukomeye w’Imana kandi ni inshuti ya buri wese.” (“Morning service with Pastor Wilson Bugembe at the Worship House before I headed to Kakututo. I love him great man of God and a good friend to all.”)
Yakomeje avuga ati: “Tuzamwizihira ku itariki ya 8 Kanama kuri Serena Hotel. Imyaka 20 y’iyobokamana no kuramya. (“We celebrating him on 8th August. Serena Hotel. 20 years of worship.”)
Uyu muhanzikazi yavuze ko Pastor Bugembe atandukanye n’abandi, kubera ko yiyeguriye Imana kandi ntashishikarire gutandukanya abantu, ahubwo akabana na bose.
Mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Spice Diana agaragara afashe igitambaro (cheque) kinini kirimo amagambo agaragaza ko yaguze imeza ya VVIP y’abantu 8, mu gitaramo kizabera Kampala Serena Hotel ku ya 8 Kanama 2025. Iki gitaramo cyateguwe na Pastor Bugembe cyiswe "20 Years of Worship with Pastor Wilson Bugembe".
Ibiciro by’igitaramo
Mu ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Spice Diana yagaragaye ari kumwe n’abandi bafite icyapa cyamamaza igitaramo, kirimo ibirango bya MTN na ibiciro bikurikira:
• VVIP: 3,000,000 Shillingi za Uganda (UGX)
• VIP: 150,000 UGX
• Ibisanzwe (Ordinary): 120,000 UGX
Ubuyobozi bwa Worship House bwemeje ko Spice Diana yaguze imeza ya VVIP y’abantu 8, ifite agaciro ka miriyoni 3 z’amafaranga akoreshwa mu Bugande, akaba angana na 1 209 000 mu mafaranga y’u Rwanda, ugendeye ku giciro cy’ivunja ry’amafaranga muri Nyakanga 2025, kugira ngo ashyigikire iki gitaramo, anahamagarira abandi bahanzi bakora secular kuza kumushyigikira.
Pastor Bugembe ni umwe mu bahanzi b’abavugabutumwa bakunzwe cyane muri Uganda, azwi mu ndirimbo nka: Komawo Eka, Wanaza, Kani, Lengera Embatta n’izindi.
Yatangiye kuririmba akiri muto, afite ubuhamya bukomeye bw’ubuzima bwe bw’inzitane, bikaba ari byo bituma indirimbo ze zifite ubutumwa bw’ihumure, kwizera n’urukundo zikundwa na benshi.
Abakurikiranira hafi imyidagaduro bavuga ko iki gikorwa cya Spice Diana kigaragaza ko hari ubucuti bushya buri kubakwa hagati y’abahanzi ba Gospel n’aba Secular, bigatera benshi imbaraga zo gushyigikira umurimo w’Imana nubwo baba batari mu madini.
Ubutumwa Spice Diana yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, bugaragaza ko bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bashimishijwe n’uyu mutima wo gushyigikirana
Umuhanzikazi wa Secular Spice Diana (iburyo) yaguze imeza ya VVIP y’abantu 8 mu gitaramo cya Pastor Bugembe (ibumoso)
Spice Diana yashishikarije abandi bahanzi basanzwe kujya bashyigikira abahanzi ba Gospel