× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu mezi 7 gusa umuramyi Freddy Don amaze muri Canada agiye gukora igitaramo cye bwite

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Mu mezi 7 gusa umuramyi Freddy Don amaze muri Canada agiye gukora igitaramo cye bwite

Umuhanzi w’Umunyarwanda Freddy Don umaze amezi arindwi gusa ageze muri Canada, agiye kuhakorera igitaramo cya mbere yatumiyemo abahanzi bo mu Rwanda bakomeye mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo azakorera mu mugi wa Vancouver muri Canada ku wa 7 Mata 2024 yagitumiyemo abahanzi barimo Mc Mugisha, Christopher, Yves Rwagasore, korari yo mu itorero asengeramo muri Canada ya Sonrise Worship Team na Seattle Worship Team Ministry.

Asobanurira itangazamakuru igihe amaze muri Canada yagize ati: “Nageze muri Canada tariki ya 26 mu kwezi kwa Munani (Kanama) 2023. Nsengera mu itorero rya Sonrise Church.” Uyu musore akiri mu Rwanda yasengeraga mu itorero rya Rwanda Victory Mission.

Nk’ibisanzwe aririmba mu njyana ya Afro beat ari na yo yaririmbyemo indirimbo icumi amaze gusohora kuva yatangira umuziki mu mwaka wa 2013, ziri no kuri album ye ya mbere. Muri iki gitaramo azafatiramo amashusho y’izindi ndirimbo azagenda asohora nyuma yacyo.

Yagize ati: “Icya mbere ni video recording (gufata amashusho), nzafatira amashusho meza muri iryo torero. Ikindi ni promotion and marketing myself as new journeys (kwiyamamaza no kwishyira ku isoko nk’umuntu ugitangira) muri Canada.

Zimwe mu ndirimbo zatumye amenyekana kandi akabarirwa mu bahanzi babarirwa mu bihumbi mu Rwanda biyeguriye gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yazikoranye n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Urugero nk’iyitwa ‘Iri Kumwe Natwe’ yakoranye n’uwitwa Guardian Angel wo muri Kenya, iyitwa ‘Let Me Dance For You’ yakoranye n’undi muhanzi ukomeye muri Gospel yo muri Kenya witwa Redemption n’abandi.

Uyu muhanzi avuga ko icyo aharanira cyane bigatuma akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana adacika intege ari ukugeza ubutumwa bwiza kuri benshi no kwegukana ibihembo mpuzamahanga bitangwa ku bahanzi ba gospel bitwaye neza.

Gihamya kuri iyi ntego ye ni uko mu myaka ishize yahatanye mu marushanwa akomeye nubwo atabaye uwo kwegukana ibihembo. Ayo marushanwa ni ay’ibihembo bya Groove Awards yahataniye ubugira gatatu, na Maranatha Awards yo muri Kenya.

Indirimbo yatangiriyeho umuziki ni iyitwa ‘Hoziana’ yakoranye n’uwitwa Diane wamenyekanye cyane muri korari ya True Promises mu wa 2013. Mu wa 2016 yasohoye album ya mbere. Izindi ndirimbo ziriho ni ‘Oh My Heart (Mutima Wange)’, ‘I am Soldier (Ndi Ingabo ya Yesu)’ n’izindi.

Ifoto Freddy Don yifotoje akigera muri Canada

Mu mezi arindwi gusa amaze muri Canada, Freddy Don agiye kuhakorera igitaramo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.