× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rubavu: Amashami Group, itsinda rishya rizanye ubutumwa bwomora ryateguje indirimbo nshya

Category: Artists  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Rubavu: Amashami Group, itsinda rishya rizanye ubutumwa bwomora ryateguje indirimbo nshya

Amashami Group, itsinda rishya rizanye umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ryateguje indirimbo bise "Ingoro Ijabiro". Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abarushye.

Amashami Group, ni itsinda rigizwe n’abantu bane biyemeje kuzana impinduka mu muziki, aribo Nishimwe Emmanuel, Uwintatse Alexiane, Dukuzeyezu Diane ndetse na Mvuyekure Eugene.

Kuri ubu iri tsinda ribarizwa mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, umudugudu wa Shwemu. Gusa abarigize bakaba bakomoka mu turere twa Rusizi na Ruhango.

Mu kiganiro na Paradise, Umuyobozi wa Amashami Group, Uwintatse Alexiane, yatangaje ko biyemeje gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Yakomoje ku butumwa bukubiye mu ndirimbo nshya bitegura kumurikira abakunzi babo. Ati: "Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo yacu nshya ni uguhumuriza abarushye n’abaremerewe n’imitwaro, tuberekeza ku kugana Yezu kuko ariwe uruhura".

Amashami Group, ni itsinda ry’abahanzi ba Gospel ryashinzwe n’abakunzi b’ijambo ry’Imana bafite intego yo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.

"Hagendewe ku ijambo ryo muri Yohana 15:5, “Ni jye muzabibabi, namwe muri amashami,” ni naho izina ryacu rikomoka. Ni itsinda rifite intego yihariye. Intego yacu ni uguhesha Imana icyubahiro no gushimangira ukwizera kw’abakristo binyuze mu muziki uhuje ijambo ry’Imana n’umwimerere w’umuco nyarwanda". Abagize iri tsinda ubwo baganiraga na Paradise.

Ni itsinda rishya ariko rizanye ibishya. Ni itsinda rivutse vuba ariko rigizwe n’abanyamuziki bamaze igihe mu muziki nk’uko babitangaje. Diane ati: "Twatangiye kera tubikunze, dutangirira mu makorari atandukanye ariko tubyinjiyemo bya nyabyo mu mwaka wa 2025".

Umwihariko n’udushya iri tsinda rizanye mu muziki.

Umuyobozi w’iri tsinda yavuze ko umwihariko bafite ari ubutumwa bwimbitse, bwubakiye ku ijambo ry’Imana, kandi mu njyana zitandukanye z’umwimerere, harimo gakondo, acapella, ndetse na fusion ya Gospel n’injyana zigezweho.

Ati: "Agashya ni uko twubaka indirimbo dushingiye ku nsanganyamatsiko zihariye (nk’urukundo, imbabazi, kwizera, ihumure...) kandi tugaharanira guhuza amagambo n’ubutumwa bwubaka imitima. Ntidufatanya gusa nk’abahanzi, ahubwo tunafatanya mu gusenga no gutegura ibihangano bivuye ku mutima usenga".

Icyerekezo mu muziki

Icyerekezo cy’iri tsinda ni kuba ijwi ry’ukuri n’ihumure mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo. "Turashaka gutoza urubyiruko gukoresha impano zabo mu gukorera Imana, gufasha abantu gusubira ku isoko y’ukuri (Ijambo ry’Imana), no guteza imbere umuco wo guhimbaza Imana binyuze mu njyana zitandukanye ariko zubaka.

Duharanira ko ubutumwa dutanga buba umusemburo w’impinduka nziza mu buzima bw’abatwumva. Ubu ni ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’iri tsinda."

Imbogamizi mu muziki wa Gospel.

N’ubwo bavuga ko bafite icyerekezo kizima, abagize iri tsinda bahamya ko hari imbogamizi nyinshi bamaze guhura nazo zirimo:

Kuba umuziki wa Gospel udashyigikirwa bihagije mu buryo bw’amikoro no kwamamazwa, kudahuza kw’abahanzi ba Gospel aho bamwe bashyira imbere kurushanwa aho gufatanya mu murimo umwe.

Izindi mbogamizi bavuga ko bahura nazo harimo: ubumenyi buke mu bijyanye n’itangazamakuru n’ikoranabuhanga, bigatuma ibihangano byinshi bitagera ku rwego mpuzamahanga.

Ishingiro ry’ibyiringiro by’abagize iri tsinda.

N’ubwo hari izi mbogamizi, abagize iri tsinda bafite ibyiringiro bizima. Bati: "Ibyiringiro byacu bishingiye ku: Ijambo ry’Imana, ari ryo shingiro ry’ubuzima bwacu n’impamvu nyamukuru ituma dukora umuziki. Isezerano rya Yezu Kristo, riduhamagarira gukomeza gukora umurimo nubwo habaho imbogamizi. Gufashanya nk’uko intumwa zafashanyaga".

Abagize iri tsinda bahamya ko gufashanya ari indangagaciro zabo nk’abagize Amashami Group, aho buri wese aba ari inkingi mu rugendo rw’ubuhanzi bwuzuye umutima usenga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Keep it up artists

Cyanditswe na:   »   Kuwa 09/09/2025 05:15

Byiza cyn nyagasani akomeze kubagurira ubumenyi mumuziki natwe turabakunda cyn.

Cyanditswe na: ernestine  »   Kuwa 06/09/2025 05:06

Nisaw kbsa

Cyanditswe na: ggg  »   Kuwa 03/09/2025 09:10