× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umugabo yigize ’utabona’ kugira ngo yisanishe n’umugore we wari urwaye indwara y’uruhu yamwangije isura

Category: Love  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Umugabo yigize 'utabona' kugira ngo yisanishe n'umugore we wari urwaye indwara y'uruhu yamwangije isura

Umugabo yahisemo kwigira umuntu utabona kugira ngo yereke umugore we ko urukundo amukunda rudashingiye ku isura, kuko umugore we yari yarwaye indwara y’uruhu yatumaga yifuza kwiyahura.

Umugabo yashakanye n’umugore wari mwiza cyane, yujuje ibiranga abagore beza byose, byagera ku ruhu bikaba akarusho. Yari afite itoto, afite uruhu runyerera kandi ruheheye. Abantu bamukundiraga uko ateye kandi na we yari abizi ko ari mwiza mu gace.

Umugabo we yamukundaga cyane bidasanzwe, umugore na we akarushaho kwita ku isura ye kuko yatekerezaga ko ari yo itera umugabo we kumukunda bigeze aho. Icyakora na we yamukundaga bitavugwa, hahandi wavuga ko bose bakundanaga urukundo rungana.

Ku rundi ruhande, umugabo yamwitagaho cyane, akamugurira ibyo ashaka byose ngo arusheho gusa neza, kuko yatekerezaga ko umugore we amukundira ko amuha ibyo ashaka byose. Bakoraga akazi k’ubucuruzi, kandi umugabo yari yarateye imbere mu rugero ruhagije.

Umunsi umwe umugore arwara indwara y’uruhu ikomeye cyane, ariko yafashe mu maso bwa mbere. Uko umunsi wagendaga ushira, umugore yagendaga aba mubi mu isura, uburanga yari afite bumushiraho.

Umugabo we yaramwihanganishaga, ariko umugore agashaka kwiyahura, avuga ko umugabo we azamwanga. Umugore yakomeje guhangayika cyane, atangira kwivuza mu bitaro bitandukanye, ariko bakamubwira ko indwara arwaye isa n’aho ari nshya mu Gihugu.

Bamubwiye ko indwara ye izakomeza gufata no ku bindi bice, ikava mu maso ikuzura umubiri wose, kandi ni ko byaje kugenda nyuma y’ukwezi kumwe.

Yarwaraga ibiheri binini birimo amashyira, byamara guturika agashishuka uruhu. Yarihebye cyane ubwo yatangiraga kubona ko no mu ijosi hatangiye kuzamo uduheri twinshi kandi dusa nabi, bikomeza bityo kugera ku nda, mu mugongo no ku maguru. Umugore yararembye cyane, akomeza kwivuza ariko bikanga.

Umunsi umwe avuye ku bitaro, umukozi wabakoreraga mu iduka yaramuhamagaye, amubwira ko umugabo we yafunguye imiti yangiza atabizi, akabiviramo guhuma amaso yombi. Umugabo yagejejwe mu rugo, umugore na we wari watashye atangira kumwitaho, bikomeza bityo agenda amumenyereza no kugenda akoresheje inkoni.

Ntiyigeze yanga umugabo we kuko ari impumyi, ahubwo yakomeje kumwitaho, akomeza no kwita ku bucuruzi afatanyije n’umukozi wabo, kandi na we ni ko yakomeje kwivuza indwara y’uruhu.

Ubwo yari mu busitani yigisha umugabo kugenda akoresheje inkoni y’abatabona, umuganga yamuhamagaye kuri terefoni, amubwira ko umuti w’indwara y’uruhu arwaye wabonetse, ko igihugu cyari kiwufite cyemeye kuwohereza nyuma y’ibyumweru bitatu, kandi ko ukiza indwara zose z’uruhu mu kwezi kumwe.

Umugore yashatse gusimbukira hejuru ngo yishime, umugabo yari afashe ukuboko arasitara agwa hasi, asa n’ukomeretse ariko bidakabije, aramuterura, amujyana mu nzu, amusoma ku itama, arangije amubwira amagambo amukomeza.

Yari amaze amezi agera hafi muri abiri atatu arwaye iyo ndwara, umugabo we na we amaze ukwezi abaye impumyi. Mu gihe yari agitegeje ko ibyo byumweru bitatu bishira akajya gufata umuti, yakomeje kwigisha umugabo we kugendesha inkoni, amufasha muri byose,

Aramukunda, amuha urukundo rurenze urwo yamuhaga mbere, kuko yavugaga ati ‘nange akomeza kunyihanganira, agakomeza kunkunda kandi narangiritse isura. Kera nari mwiza, ariko n’ubu nabaye mubi aracyankunda.’

Umunsi wo gufata imiti warageze, ajya kwa muganga barawumuha, awisiga mu gihe cy’ibyumweru bbibiri, ibiheri byatangiye kuma, n’uruhu rwatangiye gusubirana.

Umugore amaze gukira neza, umugabo yamusabye kujyana n’umukozi ngo bage kumugurira icyo kunywa akunda kandi gihagihe, ndetse banatumire abaturanyi n’inshuti zabo ngo baze basangire, bishimire ko umugore we yakize neza.

Abashyitsi barahageze, umugore ajya mu gikoni ategura ibyo kurya, umugabo na we asigara muri saro aganira n’abashyitsi, abasubiriramo inkuru y’uko yahumye, iy’indwara y’umugore we, ubucuruzi bwe, bakomeza kuganira n’ibindi bigezweho mu gace.

Mbere yo kwakira abashyitsi, umugabo yasabye umugore we kumuhobera, amaze kumurambika ijosi ku rutugu ahita akuramo lunette amusaba kumureba mu maso. Umugore n’abari aho baratunguwe cyane babonye uwo mugabo ari kureba neza nk’utarigeze agira ikibazo cyo kutabona, bakeka ko bari mu nzozi.

Umugabo yarongeye aramuhobera, amusoma ku itama, arangije avuga amagambo akurikira:
“Nshuti bavandimwe muteraniye aha, mbanje kubasaba imbabazi mwese ku bwo kubabeshya. Mu by’ukuri sinigeze mba umuntu utabona, ahubwo ni njye wabyigize. Mbiseguyeho, kandi mbasabye imbabazi ku bwo kuba mwarampangayikiye, mukanyitaho munkorera ibyo nange nari kwikorera.

Ubwo umugore wanjye yarwaraga indwara y’uruhu, yatangiye kwigunga, agera n’ubwo ashaka kwiyahura. Yambwiraga ko nzamwanga bitewe n’uko yari atangiye kugira isura idashimishije, cyane ko uruhu rwari rwuzuye ibiheri kandi rugashishuka. Yumvaga ko abantu bose bamwanze, ageze aho yumva ko nzamuta mu nzu nkishakira abandi.

Nahisemo kwigira impumyi, kugira ngo nibura yumve ko ntazamwanga, kuko isura yatekerezaga ko izatuma mwanga ntari kuba nyireba. Nashakaga ko adakomeza gutekereza ko nzajya gushaka abandi basa neza, kuko ntari kubikora ntabona, cyangwa ngo mute mu nzu nge gushaka abandi bagore kandi ntabona, cyane ko namubwiraga ko ntamukundiye isura yo mu maso ntabyemere. Urukundo rwacu ntirwigeze na rimwe rukonja mu guhe nari impumyi, yanyitayeho, yewe arenza na mbere hose.

Uyu munsi rero nahisemo kubabwiza ukuri, kuko ntigeze mpuma. Ahubwo nabikoreye kugira ngo umugore wange abe ari we ufata umwanzuro wo kubana n’umuntu utabona cyangwa kuyisiga mu nzu. Icyo nifuzaga ni uko adakomeza kwihangayikira ngo bitume ashaka kwiyahura, ahubwo nashakaga ko abona ko atari we wenyine wagowe, kandi ko afite umugabo agomba kwitaho.”

Yarebye umugore we mu maso aramubwira ati: “urwo nagukundaga rwarushijeho. Ubu mfite impamvu nyinshi zo kugukunda ziruta iza mbere. Sinagukundiye uko usa, uretse ko no kuba uri mwiza cyane, ufite uruhu rwiza kandi ukundwa na bose bitangwa nabi. Nagukundiye umutima wa zahabu wifitiye, utuma wihangana mu bihe byose, kandi ntutwarwe n’ibigaragara inyuma. Ni ukuri ngukundira uko unyitaho.”

Umugore yasabwe n’ibyishimo, ararira, aramuhobera, abura uko yifata, abari aho babakomera amashyi, bakora umunsi mukuru utarigeze kubaho, kandi uwo munsi wabagumye mu mutwe, kuko bari babonye urukundo nyakuri.

Ese wowe ukindira iki uwo muri kumwe? Ni amafaranga, ni ubwiza cyangwa ni imico myiza agaragaza, by’umwihariko iyo agaragariza wowe?

Niba umukundira uko ateye n’uko agaragara inyuma ni byiza, ariko menya ko ibyo bishobora guhinduka mu kanya nk’ako guhumbya. Bibiliya ivuga ko uburanga ari ubusa, ariko ntiba ishaka kuvuga ko budafite umumaro, ahubwo ivuga ko iyo butagendanye no kugira umutima mwiza burutwa n’impeta ya zahabu iri mu zuru ry’ingurube.

Niba uzi agaciro ka zahabu, urabasha no kumva agaciro k’impeta ikozwe muri zahabu. Ese iyo zahabu yagira agaciro ite, kandi yambawe n’ingurube? Ingurube ikoresha izuru mu byo ikora byose kandi ntiyita ku isuku yaryo. Ni yo mpamvu impeta yambaye na yo itagaragaza agaciro kayo nubwo yaba ikozwe muri zahabu.

Uko ni ko bimeze no ku bwiza bw’inyuma bufitwe n’umuntu ufite umutima mubi.
Si ikosa ko ukundira umuntu uburanga bwe, ariko byaba byiza cyane ushatse n’ibindi umukundira, urugero nk’urukundo agukunda, uko akwitaho n’uko akwitangira. Uko uteye inyuma birahinduka, ariko uko uteye mu mico ntibipfa guhinduka.

Iyi ni inkuru mpimbano, ikaba yarahimbwe na Paradise, ariko irimo amasomo y’ingenzi yafasha Umukristo kudatwarwa n’ibigaragarira amaso.

Urukundo nyakuri ntirushira bitewe n’uko umuntu yahindutse mu buryo bw’uko agaragara inyuma

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.