Ubukwe bwinshi buri kuba muri iyi minsi bwiganjemo ubw’abasore/abakobwa b’abarokore bo mu Rwanda n’abakunzi babo bo hanze y’u Rwanda.
Umwe mu bakurikiranira hafi amakuru ya Gospel ndetse akanasesengura ingingo zitandukanye, Leonard bakunze kwita SEBA, yavuze ko igitera gutereta hanze y’u Rwanda (USA) n’ahandi ari uko abasore benshi b’abarokora batigirira icyizere abandi bakana nta kazi bagira, abandi bakaba batarageze mu ishuri.
Yagize ati "Gukubitwa n’agashomeri ndetse no kutiga bisigaye bituma abarokore batereta amanywa nijoro hanze nijoro". Yakomeje ati "Hari umusore usengera mu Nyakabanda (ADEPR) umaze kubengwa inshuro zirenga 100".
Ibi byaduteye gutekereza muri rusange wa mugani impamvu buri kuwa Gatandatu, hafi mu bukwe bugera kuri 3 cyangwa 4, usanga bubiri buba ari ubw’aba Diaspora.
Paradise mu gusesengura iyi ngingo yatekereje impamvu ebyiri nziza kandi zikomeye zibyihishe inyuma zanatuma buri wese ubishoboye yatereta hanze.
1. URUKUNDO RUJYA AHO RUSHAKA NDETSE BIREMEWE KO RWAMBUKA IMIPAKA
Abahanzi, abanyamakuru, abacurunzi batandukanye twagiye tubabona bakora ubukwe bakabukorana n’aba diaspora ndetse bakaba bubatse ingo nziza bafite ubushobozi ndetse ntibyanabavanye ku Mana.
Urukundo rugira amahitamo yarwo ndetse rukajya aho rushaka ndetse rwanambuka imipaka. Ibi nibyo byerekana ko ahubwo icyaba kibi kuri iyi ngingo ni ukubana mu makimbirane, gutandukana bageze hanze cyangwa ubwumvikane buke ku bijyanye n’umutungo.
Bamwe mu bahanzi n’abacuranzi ndetse n’aba Producers batandukanye bakoze ubukwe, babanye neza n’imiryango yabo muri bo twavuga nka Patient Bizimana, Umucuranzi wa Piano Zawa, Sam Rwibasira ndetse na Producer akaba n’umucuranzi Gates.
2. KUGIRA IBYO WEMERERWA MU MATEGEGO, UBWENEGIHUGU, VISA CYANGWA UBUSHOBOZI
Imyumvire y’abantu ntihuye n’ukuri ndetse n’icyo amategeko ateganya, bamwe bakeka ko bihagiie gusa kurongora umukobwa cywangwa ukarongorwa n’uwo hanze. Iyo myumvire ishingiye ahanini ku kuba abantu bakeka ko kuba wagira umukunzi uba muri USA nawe biguhesha guhita uba nkawe.
Umwe mu bantu bakurikirana bya hafi ibijyanye n’imishinga y’abinjira n’abasohoka, Camile yabwiye Paradise ko hari nubwo Leta y’igihugu runaka yaha umugore ubwenegihugu cyangwa ikabuha abana ikabwima se ndetse ishobora kubuha umugabo n’umugore ikabwima abana. Byose biterwa n’impamvu imwe cyangwa izindi.
Ni kenshi tubona abantu benshi bafite imiryango mu mahanga bakakubwira ko bo babuze ibyangombwa nubwo uyu mubare atari munini.
Amahirwe menshi ni ayo kajyana n’uwo mwashakanye