Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku isi ryagaragaje ukuri ku bijyanye n’imyumvire itandukanye ku munsi w’Isabato.
Mu butumwa bwatambukijwe ku rubuga rwa Instagram rw’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku isi (Adventist Church), iri torero ryagize icyo risobanura ku byagiye bivugwa ku munsi w’Isabato, ribinyujije mu nyigisho zifite umutwe ugira uti: “The Sabbath is a special day set apart for worship and rest.”
Ni ubutumwa bugamije gukosora ibitekerezo bimwe na bimwe byagiye bivugwa nabi ku Isabato, no kwerekana ukuri kw’ibivugwa muri Bibiliya.
Itorero ryagaragaje ko hari ibitekerezo byinshi bitari byo (myths) byagiye bivugwa ku munsi w’Isabato, ariko buri kimwe rigahita rishyiraho n’ukuri (truth) kwanditse muri Bibiliya. Mu byo ryagarutseho harimo ibi bikurikira:
1. Isabato ntiyashyiriweho Abayahudi gusa
Mu butumwa bwaryo, itorero ryagaragaje ko Isabato yashyiriweho abantu bose, si Abayahudi gusa. Ryibukije ko Imana yayihaye abantu kuva mu Itangiriro, mbere y’uko habaho ubwoko bw’Abayuda cyangwa andi mahanga, nk’uko bivugwa mu Itangiriro 2:2–3. Yesu ubwe yemeje ko “Isabato yabayeho ku bw’abantu bose” (Mariko 2:27).
2. Isabato si umunsi uwo ari wo wose
Itorero ryasobanuye ko Isabato ari umunsi wa karindwi w’icyumweru, ari wo Ku wa Gatandatu (Saturday), nk’uko byanditswe mu Kuva 20:8–17. Uwo munsi abantu basabwa kuruhuka imirimo yabo no kuzirikana Umuremyi wabo.
3. Isabato si iy’abayikunda gusa, ahubwo ni itegeko ry’Imana
Abadiventisiti bavuze ko Isabato ari rimwe mu mategeko icumi y’Imana, bityo itari amahitamo ahubwo ari itegeko rigomba kubahirizwa. Yesu ubwe yavuze ko ataje gukuraho amategeko, ko ahubwo yaje kuyuzuza (Matayo 5:17–19).
4. Isabato si ugukagatiza
Itorero ryavuze ko abantu benshi batekereza ko gukurikiza Isabato ari ukubahiriza amategeko mu buryo bukaze, ariko ko Isabato ari impano y’Imana yo kuruhura imibiri n’imitekerereze. Iyo yubahirijwe neza, izana ibyishimo n’umunezero, nk’uko bivugwa muri Yesaya 58:13–14.
5. Isabato iracyafite agaciro muri iki gihe
Mu gihe isi yihuta cyane, Abadiventisiti bavuga ko Isabato ikibutsa abantu urukundo rw’Imana n’igihe cyo kuyegera, nk’uko byanditse mu Abaheburayo 4:9–11. Uwo munsi uba ari umwanya wo kureka imirimo ya buri munsi kugira ngo abantu bahuze n’Imana. Uracyafite agaciro, abavuga ko nta gaciro ufite baba bavuga ibinyoma.
6. Isabato si ikiruhuko cy’umubiri gusa
Uwo munsi si uwo kuruhuka gusa, ahubwo ni umwanya wo gusenga no gusabana n’abandi bizera, nk’uko bivugwa mu Abalewi 23:3. Uba ari igihe cyo kwibuka Umuremyi no kwiyumvisha ko turi abana b’Imana.
7. Gukurikiza Isabato ntibivuze kubura ibyishimo
Itorero ryasobanuye ko Isabato ari umwanya wo kwishimira ibyo Imana yaremye, wo kugira umuryango, inshuti n’ubusabane. Yesu ubwe yakoraga ibikorwa byiza ku Isabato, nk’uko bivugwa muri Mariko 3:1–6, yerekana ko uwo munsi ari uwo gukora neza no gutanga ineza.
Mu gusoza ubutumwa bwaryo, Itorero ry’Abadiventisiti ryasabye Abakristo bose gusubiza amaso ku byo Bibiliya ivuga, ribibutsa ko Isabato ari urwibutso rw’iremwa ry’isi n’urukundo rw’Imana ku bantu bose. Ryabajije abarikurikira kuri Instagram ngo: “Ni iyihe myumvire yindi ku Isabato wigeze kumva?”
Ubutumwa bwasozwaga n’amagambo y’ishimwe agira ati:
“Happy Sabbath! ”
Iyi nyigisho y’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yagaragaje neza ko Isabato atari itegeko rigoye, ko ahubwo ari impano y’Imana yo kuruhuka, gusenga, no kongera guhumeka mu mutima n’umubiri, igihamya cy’uko guca bugufi imbere y’Umuremyi ari byo bitanga amahoro y’ukuri.
Murakoze kongera kutwibutsa