Kuri uyu wa 18 Mata 2026, Umuhanzi akaba na Mwarimu Titus Ezra Sambay wo muri Tanzania, yifashishije ubutumwa bwa WhatsApp yatanze inama z’uko wakwitwara mu banzi bawe mu nzira y’umukristo itsinda ibigeragezo.
Titus Ezra Sambay, umutoza wa Mama Jusi Choir ikorera muri Tanzania, akaba n’umwarimu w’umuziki wa Gospel ufite ubunararibonye bukomeye mu gutoza abaririmbyi, akaba azwi cyane mu kuba yaragize uruhare mu gutoza no gufasha umuririmbyi w’icyamamare Rose Muhando gutyaza impano ye yo kuririmba, ibintu byamugize umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu guteza imbere umuziki wa Gospel mu karere, yatanze inama z’uko wakwitwara mu banzi bawe mu nzira y’umukristo itsinda ibigeragezo.
Mu buzima bwa muntu, ntihabura ibigeragezo, abantu bakugirira nabi cyangwa bakurwanya. Ariko igikomeye si ukubura abanzi, ahubwo ni uburyo ubitwaramo. Mu nyigisho yatanzwe na Titus Ezra Sambay, yibanze ku kwigisha Abakristo uko bakwiriye kwitwara mu gihe bari hagati y’ababarwanya. Yifashishije Zaburi 23:5 igira iti: “Untegurira ameza imbere y’abanzi banjye,” agaragaza ko Imana idakuraho abanzi ako kanya, ahubwo ko iguha imbaraga zo kubatsinda uri hagati yabo.
Muri iyi nyigisho, yagarutse ku bintu 10 umukristo agomba kwirinda igihe ari mu banzi be. Icya mbere ni ukwihorera, kuko Bibiliya ivuga ngo: “Ntimukihorere” (Abaroma 12:19). Yatanze urugero rwa Dawidi wanze kwica Sawuli nubwo yari abonye amahirwe, agaragaza ko gutsinda nyakuri atari ugutsinda umwanzi ahubwo ko ari ugutsinda umutima wawe.
Icya kabiri ni ukwirinda amagambo y’uburakari. Mu Migani 15:1 havuga ko: “Igisubizo cyiza kigabanya uburakari.” Yagaragaje ko amagambo mabi ashobora gusenya ubuzima n’amahirwe, nk’uko byagendekeye Mose wakubise urutare arakaye bikamubuza kwinjira mu gihugu cy’isezerano.
Yanasobanuye ko umuntu agomba kwirinda gucika intege, kuko nubwo ubutabera bushobora gutinda, Imana itibagirwa. Yatanze urugero rwa Yozefu wahuye n’ibigeragezo byinshi ariko agakomeza kwizera, kugeza ubwo yabaye umuyobozi ukomeye. Yagize ati: “Ntucike intege, Imana ni yo yandika iherezo ryawe.”
Ikindi ni ukwirinda kureka gukora ibyiza. Mu Baroma 12:21 havuga ko tudakwiriye: “Gutsindwa n’ibibi, ahubwo ngo dutsinde ibibi tubitsindishe ibyiza.” Yagaragaje urugero rwa Yesu wakomeje gukora ibyiza nubwo yarwanywaga, ndetse na Sitefano wasenze asabira abamwicaga.
Yagarutse kandi ku kwirinda kwinuba, kuko kwinuba bigabanya ukwizera. Mu Bafilipi 2:14 havuga ko dukwiriye: “Gukora byose tutinuba.” Yatanze urugero rw’Abisirayeli binubiye mu butayu bigatuma bamwe batagera mu gihugu cy’isezerano.
Yanashimangiye ko umuntu atagomba gutandukana n’Imana mu gihe cy’ibigeragezo. Yagize ati: “Iyo uri mu mibabaro ni bwo uba ukeneye Imana cyane kurusha ibindi bihe.” Yatanze urugero rwa Daniyeli wakomeje gusenga no mu kaga, ndetse na Shaduraki, Meshaki na Abedinego batigeze batandukana n’Imana nubwo bashyizwe mu itanura ry’umuriro.
Ikindi gikomeye ni ukwirinda urwango. Yesu yaravuze ati: “Mukunde abanzi banyu” (Matayo 5:44). Yagaragaje ko imbabazi zitanga umudendezo w’umutima, nk’uko Yozefu yababariye abavandimwe be.
Yongeyeho ko umuntu agomba kurinda amabanga ye, kuko atari buri wese uba inshuti nyayo. Yatanze urugero rwa Samusoni wabwiye Delila ibanga rye bikamuteza ibibazo. Nanone yibukije kwirinda kwiringira imbaraga zawe cyane, ahubwo ukiringira Imana, kuko Bibiliya ivuga ngo:“Ujye wiringira Uwiteka n’umutima wawe wose” (Imigani 3:5).
Icya nyuma ni ukwirinda gusubira inyuma mu byo kwizera, kuko abanzi baba bashaka kukubona usubiye inyuma. Yatanze urugero rwa Pawulo na Silasi baririmbiye mu nzu y’imbohe, Imana igakingura imiryango.
Mu gusoza, Titus Ezra Sambay yibukije ko abanzi atari iherezo ry’ubuzima bwawe, ahubwo ko ari intambwe iganisha ku buhamya bwawe. Yashimangiye amagambo yo mu Itangiriro 50:20 agira ati: “Mwebwe mwantekerejeho ikibi, ariko Imana yagihinduye icyiza.”
Yasabye abantu gusenga bagira umutima wihangana, bakirinda urwango, bakagumana n’Imana, kuko ari yo itanga intsinzi nyakuri.
Reba indirimbo ye kuri YouTube, iyo yakoranye na Rose Muhando