Inkuru y’Incamugongo ku muryango nyarwanda y’urupfu rwa Pastor Theogène Niyonshuti yashegesheje abarokore bo mu Rwanda, imiryango n’inshuti.
Byari mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Kamena 2023 ubwo inkuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga ko Pastor Theogène yitabye Imana. Ni inkuru yabaye incamugongo ku barokore bo mu Itorero rya ADEPR ndetse no ku bandi Banyarwanda bakundaga inyigisho za Pastor Theogène.
Mu ijwi ry’umwe mu banyamuryango (Voice note) utaramenyekana izina yemeje ayo makuru avuga ko ari impamo ko yapfuye ari kuva i Bugande avuye gufata abashyitsi bageze mu nzira indi modoka irabagonga ndetse na magingo aya ikaba ikibari hejuru. Iyi mpanuka yabereye muri Uganda mu karere ka Kabale mu byaro bya Butale.
Uwatanze aya amajwi yavuze ko hari umuntu umwe wabashije kuvanwa muri iyo modoka akaba ari muri koma (Choma) mu gihe Pastor Theogène n’abandi ba mama 2 imodoka yabagwiriye ikiri hejuru y’iyabo ndetse bitarakunda ko bashobora kuvanamo imibiri y’abitabye Imana.
Pastor Theogène yari umwe mu bavugabutumwa bazwi cyane mu Rwanda ndetse yari akunzwe n’abantu b’ingeri zose cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga YouTube na Tiktok.
Yari kandi umushumba rukumbi ndetse n’inzobere mu gufasha polisi y’Igihugu n’inzego za Leta mu gutambutsa ubutumwa bukangurira urubyiruko kuva mu biyobyabwenge n’uburara.
Yari umugabo uzwiho ibyishimo kuko hari amagambo yari azwiho nk’umwana wo ku mubumbe, Daddy araje, akantu karabonetse, Inzahuke n’andi mu gihe yigishaga atanga Ingero z’aho Imana yamuvanye.
Umuryango mugari wa Paradise.rw uzakomeza kubagezaho izindi nkuru ku rupfu rwa Pastor Theogène ndetse Paradise.rw na Paradise TV tuboneyeho kumwifuriza iruhuko ridashyira. Umuryango we n’abo asize, umuryango mugari wa Gospel Nyarwanda Imana ibakomeze.
INYIGISHO YA NYUMA YA PASTOR THEOGENE
Pastor iman imwakire mubayo iman yamukunz kuturush arik umugore we naban ukomez kubarind ndabyumv sibyorosh arik akomez kwihangan tumuri haf