× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uko wakomeza kubaha Imana mu irambagiza ryawe - Inama 7 z’ingenzi

Category: Words of Wisdom  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uko wakomeza kubaha Imana mu irambagiza ryawe - Inama 7 z'ingenzi

Ni byiza ko buri wese yihitiramo uko abana n’umukunzi we mu bihe byo kurambagizanya bitegura kubana. Icyakora, Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ku isi, binyuze ku rukuta rwabo rwa Instagram batanze inama 7 zo kugira ngo Imana ibe ku isonga mu rukundo.

Mu isi y’iki gihe, abantu benshi bafite ibisobanuro byabo ku rukundo n’uburyo bwo gukundana. Ariko Imana yaduhaye inzira nziza iruta izindi, inzira ituma tuyubaha kandi ikatugeza ku rukundo rufite ishingiro, ruhamye kandi runezeza. Dore uburyo bwiza burindwi bwo kugira ngo Imana ibe ku isonga mu rukundo rwawe:

1. Shaka Imana mbere ya byose

Mbere yo gushaka umuntu wo gukundana, banza ukomeze urugendo rwawe rwo kugirana imibanire ikomeye na Kristo. Imizi ikomeye mu kwizera ni yo izagufasha kumenya uwo ukwiriye gukundana na we.

Bibiliya ivuga ko “Dukwiriye kubanza gushaka ubwami bw’Imana, ibindi tukazabihabwa nyuma, ivuga ngo muzabyongererwa.” – Matayo 6:33

2. Shyiraho imbibi zigaragaza ukwizera kwawe

Mu rukundo, ni ngombwa gushyiraho imbibi z’umubiri, iz’ubwenge n’iz’umwuka. Izo mbibi zigufasha kurinda umubano wawe no kuwugira uwo Imana ishima.

Bibiliya isaba umusore cyangwa inkumi “Guhunga irari ry’ubusore, agakurikira gukiranuka, kwizera, urukundo n’amahoro, hamwe n’abahamagara Umwami bafite umutima utaryarya.” – 2 Timoteyo 2:22

3. Hitamo umuntu ufite indangagaciro kuruta uwo gukundana na we gusa

Gukundana ni byiza, ariko urukundo nyarwo rwubakira ku bindi byinshi kuruta amarangamutima gusa. Hitamo umuntu usangiye na we ukwizera, indangagaciro, n’ubwitange kuri Kristo.

Bibiliya yo ibihamya ivuga ngo “Ntimukabane n’abatizera”, ibintu igereranya no kubona umucyo uri kubana n’umwijima, kandi ari nta hantu bihurira! – 2 Abakorinto 6:14

4. Senga ku bw’umubano wawe

Shyira Imana hagati y’urukundo rwawe binyuze mu isengesho. Musengere hamwe, musabe ubwenge, kwihangana n’ubuyobozi bwayo mu rugendo rwanyu.

Bibiliya idusaba ko “Uwiteka ari we ukwiriye kwishingikirizwaho muri byose, aho kwishingikiriza ku bwenge bwacu .” – Imigani 3:5-6

5. Gisha inama abakuze mu buryo bw’umwuka

Ni ingenzi kugisha inama ababyeyi, abashumba cyangwa abantu bakuze cyangwa bahagaze neza mu byo kwizera. Inama zabo zishingiye ku Ijambo ry’Imana zagufasha kumenya inzira nyayo.

Bibiliya nanone ivuga ko “Umuntu utagisha inama nta cyo ageraho”, ariko igahamya ko “abagisha inama ibyabo bikomera.” – Imigani 11:14

6. Mwirinde ibikorwa byanduye ngo irari ribategeke

Imana idusaba kwirinda gusambana mbere y’ubukwe no kubaho mu buryo bwera haba ku mubiri no mu buryo bw’umwuka.
Bibiliya ivuga ko “Icyo Imana ishaka ari uko abantu biyeza, bakirinda gusambana.” – 1 Abatesalonike 4:3

7. Jya ukomeza gushyira Kristo hagati y’urukundo rwawe

Muzirikane gusengera hamwe, kuririmbana indirimbo zo kuramya Imana no kwiga Bibiliya muri kumwe. Iyo Kristo ari ku isonga, urukundo ruba rufite intego y’ukuri. Bibiliya ikabihamya ivuga ko “Dukwiriye gukora byose mu izina rya Yesu Kristo, dushima Imana Data wa twese.” – Abakolosayi 3:17

Urukundo nyarwo rugira agaciro iyo rwubakiye ku kumvira Mana. Iyo abantu bombi bashyize Imana imbere, umubano wabo uba intangarugero kandi ugatanga amahoro. Imana yifuza ko urukundo rwawe ruba intwaro yo kuyihesha icyubahiro no gukomeza ubuzima bwawe mu buryo buyishimisha.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.