Nyuma y’uko bamwe mu Bakristu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, hari n’abahagurutse bashaka gusubira mu nzira y’Imana. Ese umuntu wakoreshejwe n’urwango, wananiwe kurengera mugenzi we, ashobora kongera kuba umuntu wuzuye urukundo n’impuhwe?
Ibintu bitanu Paradise twakusanyije, byasubije iki kibazo:
1. Kwemera icyaha
Inzira yo gukira itangira iyo umuntu yemeye ukuri. Nta bwo umuntu ashobora guhinduka atarakira, kandi ntawakira icyaha atakizi. Abo bakristu bamwe bageze aho bumva umutima ubashinja, bemera ko bakoze amahano. Benshi bari bafungiye ibyaha bya Jenoside, abandi bari mu bihugu bitandukanye, ariko aho bari hose hari abagiye bemera bati: “Nabaye mubi, nakoze nabi.”
Guhisha icyaha ni ukurushaho kugwa. Ariko kukivuga, kukicuza, ni intangiriro y’ihinduka.
2. Kwicuza bivuye ku mutima
Kwihana no guhinduka ni igihe umutima ababaye ku bw’ibyo yakoze, akicuza koko. Benshi mu bakoze Jenoside babanje kwinangira, ariko uko amasomo y’amahoro n’ubwiyunge yakomezaga, bamwe batangiye kurira, kuvuga ukuri, no gusaba imbabazi.
Kwicuza si amagambo gusa, ni igikorwa. Ni nko kuvuga uti: “Nari ndwaye, none ndifuza gukira.”
3. Gusaba imbabazi no kwemera ingaruka
Imbabazi zisaba kwicisha bugufi. Kuganiriza uwo wakoreye icyaha, kumubwira ko wicuza, ukemera ibyo wateje, si ibintu byoroshye. Hari abazisabiye muri gereza, abandi babikorera mu ruhame, batangira urugendo rwo kugaruka mu bumuntu.
Ibi byagaragaye cyane mu biganiro by’ubwiyunge byatangijwe n’Inkiko Gacaca, aho bamwe basabaga imbabazi imbere y’abo bahemukiye. Abemeye barafashijwe, ariko ababihakanye barushijeho kubabara.
4. Kongera kwiyegereza Imana
Iyo umuntu amaze kwicuza, atangira urugendo rushya rwo gusenga, gusoma Ijambo ry’Imana, no gukora ibyo agomba. Ashobora gusaba ko bamubabarira, ariko icy’ingenzi ni uko yongera gusaba ko Imana imwakira.
Hari abashumba barokotse Jenoside bavuga uko bababarira ababahigaga. Hari abishe bavuga uko bamenye Yesu Kristu wababariye ibyaha byose. Bibiliya ivuga ko “N’aho ibyaha byaba bitukura cyane, (nyuma yo kwihana by’ukuri) bizahinduka umweru nk’uruhu rw’intama.” (Yesaya 1:18)
5. Guharanira amahoro no kuba igikoresho cy’ubwiyunge
Umuntu uvuye mu mwijima asabwa kuba itara. Ni yo mpamvu hari abahoze ari abagome, ariko ubu bakora ibikorwa by’urukundo. Bubaka amazu y’abarokotse, batanga ubuhamya bwo guhinduka, bigisha urubyiruko amateka ya Jenoside kugira ngo itazasubira ukundi.
Icyo bisigira Umukristo nyakuri
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye gutuma buri Mukristo yisuzuma: ese ibyo mvuga bihura n’ibyo nkora? Ese naba ntari mu nzira ishobora kundangaza nk’uko byagendekeye abandi mu 1994 na mbere yaho?
Kristu ntakenewe mu magambo gusa. Akeneye kugaragarira mu bikorwa. Umutima w’abantu wabaye nk’uw’inyamaswa, ariko na none umutima w’abantu ushobora kongera kuba nk’uw’Imana.
“Kwibuka ni n’amahirwe yo guhitamo urumuri.” Ifoto yakozwe na AI