Rev. Kayumba Fraterne umwe mu baparaperi mu muziki wa Gospel, yagiranye ikiganiro cyihariye na Paradise.rw, agaruka kuri byinshi bijyanye n’ubuzima bwe ndetse n’umurimo w’Imana.
Ikiganiro twagiranye na Rev Kayumba ni icyo mu bwoko bwa Q&A aho tugaragaza ikibazo twamubajije ndetse n’igisubizo yaduhaye nta kintu na kimwe duhinduyeho. Mbere yo kukugezaho iki kiganiro ariko turabanza kukubwira muri macye Rev. Kayumba uwo ari we.
Ni umuhanzi akaba n’umupasiteri wasengewe mu mwaka wa 2005. Ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Jehovah Tsdikenu Ministries ukorera ivugabutumwa kuri interineri aho asengera abantu batandukanye biganjemo ab’ibyamamare nk’uko bagiye babyitangiramo ubuhamya.
Mu myaka yashize, Miss Rwanda 2009 Grace Bahati yatangarije itangazamakuru ko yakiriye agakiza nyuma yo gusengerwa na Rev Kayumba. Mu muziki, Rev Kayumba amaze gukora indirimbo zirimo "Mureke Ibiyobyabwenge" yakoranye na P Fla & Jack B. Hari n’iyo yakoranye na Diana Kamugisha.
Azwi mu ndirimbo "Worship God in hiphop" aririmbamo ko abazajya mu ijuru bazaramya Imana muri Hiphop gusa. Mu 2022 yumvikanye ari mu mashimwe nyuma yo gusezerera ku kugenda kuri moto akagura imodoka ye bwite ifite agaciro ka Miliyoni 10 z’amanyarwanda, kandi akaba yarayikuye mu bikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki wa Gospel akora.
Paradise.rw: Rev. Kayumba akunda iki mu buzima busanzwe?
Rev. Kayumba: Nkunda gutega amatwi umuntu arimo kumbwira ibibazo bye, nkongera gushimishwa n’uko yampaye ubuhamya ko byatunganye, ntibagiwe no kwitanga muri njyewe.
Paradise.rw: Ni iki cyakubabaje mu buzima ?
Rev. Kayumba: Hari umuntu twari twapanganye Umushinga w’Ubuzima bwacu birangira ampemukiye.
Paradise.rw: Ni iki cyagushimishije mu buzima ?
Rev. Kayumba: Icyanshimishije ni uko nateye imbere mu buryo ntabitekerezaga. Ikinshimisha ni uko Imana indinda umunsi ku munsi kandi ikampa no gutera imbere.
Paradise.rw: Ukunda kurya iki no kunywa?
Rev. Kayumba: Nkunda ibyo kurya bya kinyarwanda, amateke, ibijumba, ubugali bw’amasaka.
Icyo kunywa, nywa ibintu bitarimo Alcool, Juice na African Tea.
Paradise.rw: Wabaye umuvugabutumwa ryari?
Rev. Kayumba: Umwaka wa 2005
Paradise.rw: Tubwire abahanzi 3 ukunda
Rev Kayumba:: Meddy, Pastor Bugembe, Lecrae na Priscilla
Paradise.rw: Tubwire abapasiteri 3 ukunda
Rev Kayumba: Pastor John Huge, Rev Natasha wo muri Kenya na Rev Dr. Antoine Rutayisire
Paradise.rw: Amagambo 2 y’ubwenge ugenderaho
Rev Kayumba: 1. Never break your promises. Keep every promise; it makes you credible.
2. Be happy with who you are. Being happy doesn’t mean everything is perfect but that you have decided to look beyond the imperfections.
Paradise.rw: Tubwire indirimbo 3 ukunda cyane
Rev Kayumba: 1) God, You’re So Good. 2) I Surrender - Hillsong Worship. 3) Here I Am To Worship / The Call - Hillsong
Paradise.rw: Tubwire igihugu wasohokeramo nk’ukwezi kose ukishima cyane
Rev Kayumba: Rwanda (One&Only Gorilla’s Nest Hotel.
Paradise.rw: Ibintu 3 ku mukobwa ukunda
Rev Kayumba: Ubika ibanga, utiyandarika, Unyurwa n’uko ari, n’Umukobwa w’inyangamugayo.
Paradise.rw: Ikintu kimwe wabaza Imana muhuye Live
Rev Kayumba: Nk’uko umucamanza ari umuntu Imana yaremye, iyo afashe icyemezo agaca urubanza ntawe umuvuguruza. N’Imana ntacyo nayibaza kuko ibyo ikora byose iba ibizi kundusha kuko yo yandemye.
Paradise.rw: Icyanditswe ukunda cyane
Rev Kayumba: Zaburi 30:6 "Kuko uburakari bwe ari ubw’akanya gato, Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga.
Paradise.rw: Kubyuka usuhuza abantu kuri Groupe [AGT], ni bacye babishobora, wowe ubishobozwa n’iki?
Rev Kayumba: Ni umuco twatojwe kandi bimbamo.
Paradise.rw: Uyu mwaka uduhishiye iki
Rev Kayumba: Umwaka ni munini ibyo mbahishiye muzabibona vuba.
Paradise.rw: Kuba inshuti y’ibyamamare no kubasengera wabigezeho gute?
Rev Kayumba: Nkunda gusabana n’abantu bose ntarobanuye, kandi n’ibyo byamamare nabyo tuziranye, bamwe turi mu kigero kimwe, ibiganiro tugirana no gusengana nabo biranyorohera cyane.
————————————————----------------------------------------
End
Nawe niba ushaka ko tugirana ikiganiro cyihariye twandikire kuri [email protected]
Rev Kayumba akunze kubwiriza abarimo ibyamamare
Rev Kayumba hamwe na Miss Bahati Grace
Avuga ko nta kintu na kimwe yabaza Imana bahuye Live
Mu 2022 yaguze imodoka ya Miliyoni 10 Frw
Rev Kayumba aranezerewe cyane muri iyi minsi
RYOHERWA N’INDIRIMBO "MUREKE IBIYOBYABWENGE" YA REV KAYUMBA FT P FLA & JACK B