× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uganda: Hakozwe akarasisi mu kugeza EV. Dana Morey aho ari gukorera ibiterane muri Kamuli

Category: Ministry  »  October 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Uganda: Hakozwe akarasisi mu kugeza EV. Dana Morey aho ari gukorera ibiterane muri Kamuli

Umuvugabutumwa Dr. Dana Morey yakomereje ibiterane bya Miracle Gospel Celebration mu Karere ka Kamuli avuye mu ka Pallisa muri Uganda. Mu kumugeza mu kibuga ahazabera ibiterane yakorewe akarasisi.

Nk’uko babitangaje ku rukuta rwabo rwa Facebook rwa A Light to the Nations, umuryango utegamiye kuri leta kandi utagamije inyungu washinzwe na Dana Morey, ari na wo utegura ibi biterane, bagize bati: “Ubwo abapasiteri bakiraga Dr. Dana Morey i Kamuli, yaherekejwe n’abantu benshi cyane bambaye nk’ingabo banafite ibyapa biriho ifoto ye yamamaza ibi biterane.

Abakristo bakoze ingendo gitwari mu mugi bamwerekeje ahagiye kubera ibiterane bayobowe n’abapolisi baho. Mu kumugeza ahazabera ibiterane baririmbaga mu ijwi riranguruye kandi ryuzuye ibyishimo.

Bahamugejeje, abapasiteri bafashe umwanya batakambira Imana bayisaba ko nibura yakiza umugi wa Kamuli ugiye kuberamo ibiterane kandi igakiza n’ubugingo bw’abahatuye.” Ibi byabaye ku munsi wa 17 Ukwakira 2024, habura umunsi umwe ngo ibiterane nyirizina bitangire.

Ibi biterane bya Miracle Gospel Celebration (Kwizihiza Ubutumwa Bwiza bw’Igitangaza) byatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, bizarangira ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024 hashize iminsi itatu.

Kuva saa 8h00 kugera 12h00 (mu gitondo) nk’uko byagenze mu Karere ka Pallisa aho aheruka gukorera ibiterane kuva ku wa 11- 13 Ukwakira, habaye amahugurwa (Bold Faith Conference) yari agenewe abizera baho agamije gukomeza ukwizera kwabo.

Mu nyigisho bahawe harimo izigira ziti: “Ukwizera ni ikintu kibaho bitewe n’ibiri mu mitima yacu. Ukwizera gusaba ibikorwa. Iyo wizera bikuvuye ku mutima ni bwo uba ufite ukwizera kandi ukwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.

Umwana muto ntibimugora kwizera papa we cyane bitewe n’umubano bafitanye, kuko aba yariboneye urukundo rwe n’uko amwitaho abikuye ku mutima. Uko kwizera nk’uk’umwana wizera papa we ni ko natwe Imana itwifuzaho.

Dushobora kwizerera mu muntu cyangwa mu kintu. Twe rero ukwizera kwacu nk’Abakristo gushingiye ku Mana no ku masezerano iduha. Turavuga ngo Imana ni nziza ariko kubyizera bikagorana.”

Ibiterane nyamukuru bizajya bitangira kuva saa 14h00 – 19h00. Hazaba harimo ugutombora, aho abantu bazajya bitabira bose bazaba bafite amahirwe yo gutsindira Televiziyo, Ihene, Moto, Igare, Telefoni Igezweho (Smartphone), Firigo n’ibindi bitandukanye nk’uko byagenze i Pallisa.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.