× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Chriss Eazy yambwiraga ko ankunda! Ibibazo n’ibisubizo hagati ya Juwayezu na Pastor Claude

Category: Entertainment  »  1 week ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Chriss Eazy yambwiraga ko ankunda! Ibibazo n'ibisubizo hagati ya Juwayezu na Pastor Claude

Juwayezu umaze kumenyekana nk’umuhanzi mu ndirimbo zitandukanye, yasuye Pasiteri Claude kugira ngo amusengere, bagirana ikiganiro k’ibibazo n’ibisubizo, aho Juwayezu yageze aho avuga ko umuhanzi Chriss Eazy yahoraga amubwira ko amukunda kandi we yikundira Juno.

Iki kiganiro cyanyuze ku muyoboro wa Slim Jesus TV, ari na wo unyuraho ibindi biganiro byose n’ibikorwa by’indirimbo bya Juwayezu. Mu kiganiro k’ibibazo n’ibisubizo, dore ibyo baganiriyeho:

Pasiteri Claude: Kuki ari hano waje?

Juwayezu: Naje gusaba umugisha kwa Pastor Claude, no guhanuza kuko asa n’umuntu wahanura ibintu bya nyabyo. Hari abampanuriye ibintu bitari ibya nyabyo.

Uwo muntu yamuhanuriye atya: “Hari umuntu wigeze kumpanurira kera mfite imyaka 13, mama wange arwaye yenda gupfa, arampanurira arambwira ngo kano kanya mama wawe arakize. Ndamubaza nti ‘ni byo se? Mpamagare mama yakize?’ Ngiye kumureba nsanga yarembye ahubwo bamujyanye ku bitaro bikuru. Yarambeshye.”

Juwayezu: Kwisukisha ubibona ute?

Pasiteri Claude: Nta kibazo mbibonamo, kubera ko ari isuku. Kami ka muntu ni umutima we, si icyaha, ntibigena icyaha, ahubwo ni ukwifata neza.

Juwayezu: Ese ko mwavuze ngo ni umubyeyi nkaba mbona nta abana bahari?

Pasiteri Claude: Abana bari ku ishuri, icyakora uretse kuba ndi umubyeyi w’abana nabyaye, ndi umubyeyi w’Abakristo, abo nabatije, nigishije, nahanuriye n’abandi, n’abana banyizereramo bakanyita umubyeyi.

Juwayezu: Muri Edeni ni he, ko numvise baharirimba mu ndirimbo za Chris Eazy nkahumva n’ahandi, muri Edeni ni he?”

Pasiteri Claude: Abantu benshi bajya bibaza ikibazo cyo muri Edeni, ngo ni he, habayeho hate, haje hate, ariko iyo ugiye kureba usanga Eseni ari igihe Imana yavugaga ngo mbere na mbere hariho Jambo, Jambo yari Imana, rero uwo Jambo ni Uwiteka Imana ishobora byose.

Yaravuze ngo habeho, imaze kurema iravuga ngo habeho, nyuma yahoo igenda irema ibintu bikurikiranye. Iyo dusomye mu itangiriro tumenya uko Imana yabanje kurema ijuru n’isi. Isi nta shusho yagiraga, yari igizwe n’amazi gusa, haba Kicukiro Gasabo n’ahandi wagenze hari amazi. Wavukiye he?

Juwayezu: Karongi, Uburengerazuba.

Pasiteri Claude: Aho ku Kibuye hose hari huzuye amazi. Imana itangira kurema rero, irema umucyo, Ese ubwo icyo gihe Isi itarabaho, icyariho cyitwaga Edeni? Oya, hariho Edeni yo mu Ijuru, ni ukuvuga ngo Imana ijya gushyiraho Edeni (nyuma yo gusoma iby’iminsi y’irema kugera kuri Eva),… Ese uwo mufasha waba umuzi?

Juwayezu: Yandemeye Juno.

Pasiteri Claude: Wowe uri umufasha wa nde?

Juwayezu: Wa Juno.

Pasiteri Claude: Mu nzozi zwe se ujya umurota?

Juwayezu: Yego, iyo murose mbona abirimo.

Pasiteri Claude: Ese wowe iyo wihamirije mu mutima wawe, wumva ukunda Juno?

Juwayezu: Njye ndamukunda cyane birenze ubwenge bwange.

Pasiteri Claude: Nge mbona bitarimo, ariko Imana izagushumbusha iguhe undi. Wowe ubyakiriye ute? Nahanuye noneho sinkiri mu by’amarangamutima. Urabona umukobwa agatwiko afite, Juwayezu si ugutwika.

Hari uko ubona umuntu, ukumva hari ikintu kiri kugukwega muri wowe. Icyakora Juno Kizigenza yamufasha nk’umuntu nk’umuntu umwamamaza, umuvuga neza, akamugirira umumaro, ariko ku bindi bindi ntibishoboka, no kumusoma ntibyakunda.

Umunyamakuru wa Slim Jesus Tv: Ubona nk’umuntu uko ukomeza kumubona, hari ibintu Imana imukwerekaho. Wowe ni iki wabonye kuri Juwayezu nk’umuntu wagiye umubona kenshi?

Pasiteri Claude: Juwayezu aritonda, ntafite impano yo gusakuza nka Dorimbogo. Ntashamaduka ukuntu, ntagira umwuka wo gushamaduka, ahubwo umunsi umwe azashiduka [abasore bamwinjiriye] Ibi bisore birara biguhehetaho se ni ibyahe. Ndimo kubona ibisore biguhamagara, buriya biba bikubwira iki?

Juwayezu: Baba bambwira ngo barankunda, ariko ndabakatira Pe!

Pastor Claude: imbere yawe hari imbwa. Imbwa uzi icyo zisobanura mu buryo bw’umwuka? Isobanura umusambanyi. Ubu rero hari n’izirara ziguheheta. Nurota uryamye ukarota imbwa ishaka kukurya, uzamenye ko hari umuntu ushaka kuguheheta, agusambanya.
Juwayezu: Njye sindabirota.

Pasiteri Claude: Warose inzoka?

Juwayezu: Na yo sindayirota, ahubwo iyo ngiye kuryama nsenga nsaba ko Imana yazindinda.
Pasiteri Claude: Wari warota ujya guhamba?

Juwayezu: Narose mvuyeyo ndi kumwe na Chriss Eazy.

Pasiteri Claude: Imana yari igukuye mu rupfu. Niba wari uvuye guhamba, hari ibintu Imana yajugunye mu buzima bwawe, kuko iyo ubona ujya guhamba biba bisaba ko usengera iryo yerekwa ryawe, haba hari ibintu bibi biri mu nzira yawe.

Iyo urose uvayo, hari ibintu birimo nk’ubugizi bwa nabi, ubugome n’ibindi byari bigeye kugukorerwa uba ukize. Imana iba igukuye mu irimbi iryo ari ryo ryose.”

Juwayezu: Nabirose ngikora akazi ko mu rugo, ubwo najyaga kwa Murindahabi bakambwira ngo Chris Eazy ngo arankunda. Nkibirota mpita mva mu kazi ko mu rugo (Chris Eazy yambwiraga ko ankunda)

Pasiteri Claude: Dukurikije izo nzozi, ni nko kujugunya ibyo wakoraga. Ugize amahirwe Imana ikaguha umugabo ugukunda (Ese Juno Kizigenza nta mugore agira?), urabona ari uwuhe mu mama wo kuri social media wakubera marene?

Juwayezu: Juno nta mugore agira. Simbakurikira cyane.

Pasiteri Claude: (amuha ingero za benshi barimo Aline Gahongayire).

Juwayezu: Mama Asia umugore wa Theogene, kubera ko nabonye afasha abantu abagaburira, ni we nahitamo akanyigisha gufasha abandi.

Pasiteri Claude: Juno bidakunze wakora iki?

Juwayezu: Nafata uwo Imana impaye, kuko njye ndasenga, uwo yanyereka ni we natwara.”

Pasiteri Claude: Ubona ari nde wagusezeranya?

Juwayezu: Ni wowe kuko ari wowe nzi gusa.

Pasiteri Claude: Usengera he?

Juwayezu: Ndi Umukatorike, mperuka muri Kiliziya nko mu kwezi n’igice gushize. Sindajya ikibeho, nagiye kwa Yesu Nyirimpuhwe. Ngeze i Kibeho, mfite ibintu bine nabwira Imana: kuzuza inzu y’ababyeyi bange ikaba nziza bakabaho neza, nifuza kuzajya mu Buhinde cyangwa muri Turukiya. Nifuza kuzajya gushaka umukinyi nkunda, uwo muri Turukiya n’uwo mu Buhinde.

Ahubwo kuko ufite urusengero ku kibuga, nzaza unsezeranye na sheri wange nimubona, udusezeranyirize ku kibuga cy’indege ahubatse urusengero rwawe, duhite tujya mu Buhinde.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.