× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

David Tuganimana azanye muri Gospel injyana isukutse ya Rhumba

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Our Reporter

David Tuganimana azanye muri Gospel injyana isukutse ya Rhumba

Rhumba ni injyana nyafurika ikoreshwa cyane muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nubwo atari ibintu bikunze kubaho mu Rwanda gukora injyana imwe gusa, abahanga mu bya muzika bavuga ko abantu bakora injyana imwe barimo aba rasita bazwi ku njyana ya Raggaie, abakora Country music, Rhumba n’injyana nyafrika bakunze kubikora mu buryo bukosoye cyane

Mu Rwanda haba mu mateka ya muzika ya secular ndetse n’aya Gospel ni imboneka rimwe kubona abahanzi bakora injyana imwe n’ababigerageza ni aba rasta.

Amakuru y’umuririmbyi wa Gospel wirunduriye muri Rhumba, David TUGANIMANA, yageze kuri Paradise.rw ko uyu muririmbyi yakuze akunda Rhumba cyane ku buryo amaze igihe yiha umuhigo wo kuyikora mu buryo bwagutse.

Yagize ati: "Njye nahagurikiye gukora Rhumba mu buryo bwagutse kuko ari injyana nakuze nkunda cyane"

Hashize igihe David ategura uyu mushinga kandi abamaze kumva indirimbo ye GENDANA NANJYE babikuruye neza basanga azabigeraho kuko afite umurava.

Umwe mu babanye na David muri Patmos, umuramyi Nelson Mucyo yagize ati: "Icyo navuga kuri David ni uko ari umugabo ugira ishyaka ukunda abantu ndetse inyuma ye hari ubuhamya bukomeye, birashohoka rwose maze kumva indirimbo ye mu ijoro rya Bonane muri Patmos nahise numva azabishobora, courage cyane".

David yatangiye kuririmba indirimbo ze bwite mu mwaka wa 2009 akaba amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo SALUTI, GENDANA NANJYE, MUNGU TUPE AKILI iheruka kandi izo zose akaba aziyandikira.

David avuga ko uyu mwaka afite imishinga migari yo gukora Rhumba ndetse no gushaka uko yakorana ingoma n’abahanzi bakomeye babo abo mu Rwanda no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "JYENDANA NANJYE" YA DAVID

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Icyo navuga navuga nti nu undi wese wifitemo impano yo kuba yakuba yakora indirimbo ifite icyo yigisha abantu nayigaragaze kdi atinyuke kuko gukora ni byiza bituma uzamuka nawe ukaba wamenyekana .

Namwe abafite aho mugeze ni mukomeze lmana ibahe imbaraga ndetse nibindi byiza byose mwifuza, nge nicyobifurije ,

Murakoze

Cyanditswe na: Jeannette MUJAWAYEZU   »   Kuwa 25/01/2023 15:32

Icyo navuga navuga nti nu undi wese wifitemo impano yo kuba yakuba yakora indirimbo ifite icyo yigisha abantu nayigaragaze kdi atinyuke kuko gukora ni byiza bituma uzamuka nawe ukaba wamenyekana .

Namwe abafite aho mugeze ni mukomeze lmana ibahe imbaraga ndetse nibindi byiza byose mwifuza, nge nicyobifurije ,

Murakoze

Cyanditswe na: Jeannette MUJAWAYEZU   »   Kuwa 25/01/2023 15:31