× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibitekerezo bibi byarakubase? Dore uko wabyirinda

Category: Health  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ibitekerezo bibi byarakubase? Dore uko wabyirinda

Abantu benshi bahorana ibitekerezo bibi (negative mind) bituma babona ibintu byose mu ruhande rubi, bikabatera guhora bahangayitse, bafite imitima ihagaze. Paradise yakusanyije amakuru ukeneye kugira ngo uhangane n’iki kibazo.

Abantu baratandukanye. Hari abahora bishimye kandi ntibahangayikishwe n’ubusa. Bumva nta kintu cyababuza guseka; abandi bo ntibarangwa n’ikizere, buri gihe iyo hari ikintu kiza kibabayeho, bahita bibwira ko atari byo cyangwa ko bibeshye; mu gihe abandi bo bashyira mu gaciro, kuko nubwo iyo umuntu arangwa n’ikizere ashobora kubabara mu gihe atabonye ibyo yari yiteze, ariko nanone umuntu utarangwa n’ikizere ahora abababaye.

Ubundi kubaho urangwa n’ikizere mu buzima bimara iki?

Bibiliya ivuga ko “umuntu ufite umutima unezerewe ahora mu birori” (Imigani 15:15). Uko bigaragara, abantu barangwa n’ikizere bagira ibyishimo kurusha abantu bahora batekereza ibintu bibi.

Gusa, nubwo waba uri umuntu urangwa n’ikizere, uge uzirikana ko akaryoshye kadahora mu itama, kuko nawe wahura cyangwa uhura n’ibibazo rusange cyangwa ibyawe bwite.

Aho kugira ngo ubyirengagize, cyangwa ngo biguhangayikishe cyane, jya ugerageza kubibona mu buryo bushyize mu gaciro.

Kubona ibibazo ufite mu buryo bushyize mu gaciro ni ukumva ko ari ibibazo, ariko ukizera ko Imana izakubahafi, ukagira umutuzo wo kumva ko nubwo bigoye ariko ko bizakemuka. Bizakurinda imihangayiko irengeje urugero, wemere ko burya nta byera ngo de.

Ni iki wakora kugira ngo ube umuntu uhura n’ibibazo ariko agakomeza kurangwa n’ikizere kandi agashyira mu gaciro?

Ntugakuririze amakosa wakoze

Bibiliya igira iti: “Nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa adacumura (ntakore icyaha)” (Umubwiriza 7:20). Kuba ukora amakosa bigaragaza ko uri umuntu, ntibigaragaza ko nta cyo ushoboye.

Jya ugerageza kwikosora

Jya ugerageza kwikosora ariko nanone uge wibuka ko udatunganye. Umusore witwa Caleb yaravuze ati: “Sintinda ku makosa nakoze, ahubwo ngerageza kuyakuramo isomo kugira ngo ndusheho gukora ibyiza.”

Ntukigereranye n’abandi

Jya unyurwa n’uko uri n’ibyo ukora. Kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga ngo urareba amafoto y’ibirori utatumiwemo, nta kindi byakumarira uretse kukubabaza. Nanone bishobora gutuma wanga inshuti zawe. Jya wibuka ko amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga atagaragaza ukuri kose.

Jya wimakaza amahoro, cyanecyane mu muryango wawe

Ntushobora kugena ibyo abandi bakora, ariko wowe ushobora guhitamo ibyo ukora. Hitamo kuba umuntu uharanira amahoro, wirinde intonganya no mu gihe wumva ko ari ngombwa ko utongana. Uge wirinda gushwana n’abantu.

Jya uba umuntu ushimira Imana n’abandi

Umuco wo gushimira, utuma twibanda ku byiza twagezeho, aho kwibanda ku bibi twakoze. Nushimira Imana ku byiza yagukoreye, bizatuma utita ku bitagenze neza ngo bitumen utekereza nabi. No ku bandi bantu ni uko. Ibibazo ufite ntibikaguhume amaso ngo bitume utabona imigisha ufite.

Jya uhitamo inshuti nziza

Iyo umarana igihe n’abantu b’indashima, birata cyangwa bavuga amagambo aca intege, bikugiraho ingaruka. Iyo inshuti zawe zifite ibibazo, zishobora kubabara kandi zikiheba. Jya ubafasha, ariko ntukikorere ibibazo byabo ngo ubigire ibyawe.

Turi mu minsi ya nyuma, aho ibibazo bikomeza kwiyongera. Umuntu akoze ibyavuzwe muri iyi nkuru Paradise yakusanyije mu binyamakuru bitandukanye, byamufasha kubaho afite ibitekerezo byiza birimo ikizere cy’ahazaza, akabana neza n’abandi kandi akabaho mu nzira Imana imushakamo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.