× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubwo Imana yemereraga Nowa kurya inyama n’iz’inzoka zari zirimo (Itang 9:3)! Ese waba uzi uko bayiteka?

Category: Health  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ubwo Imana yemereraga Nowa kurya inyama n'iz'inzoka zari zirimo (Itang 9:3)! Ese waba uzi uko bayiteka?

Inzoka ni kimwe mu byigenza ku isi bifite ubugingo Nowa yari yemerewe kugira ibyo kurya nyuma yo kuva mu nkuge, umwuzure urangiye, hakubiyemo n’izindi nyamaswa ndetse n’ibiguruka byose byo mu kirere. Abantu benshi ntibazi ko inzoka iribwa. Ese bayiteka bate ko bizwi ko igira ubumara.

Mu gukora iyi nkuru twifashishije bumwe mu bushakashatsi Paradise yakoze bushingiye ku Ijambo ry’Imana Bibiliya, n’ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga batandukanye barimo n’uwitwa Yvette Sandrine.

Mu Itangiriro 9:3 hagira hati: “Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyo kurya byanyu, mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera bibisi.” Iki gihe inyamaswa zose zari zemewe, yaba izatuye inzara, izitatuye inzara, izuza n’izituza, kuko ibyo kugira inyamaswa ziribwa izindi ntiziribwe byaje nyuma ubwo Isirayeli yahabwaga amategeko na Mose aturutse ku Uwiteka.

None se nubwo ntaho twahera tuvuga ko mu nyama zariwe n’abantu bavugwa muri Bibiliya, ubundi koko inzoka ishobora kuribwa? Birashoboka ko wumvise abantu barya inzoka, ariko se waba uzi uko bazikuramo ubumara?

Inzoka ni inyama itavugwaho rumwe, ariko abantu benshi barayikunda, kandi bavuga ko iryoha kurusha amafi. Uku ni ko wayiteka ubishaka:

Nyuma yo kuyica, uyikata umutwe ukawujugunya, igice gisigaye ukakirambika ahantu nko mu ibase cyangwa isafuriya.

Ibi ubikora wanashyuhije amazi ku rugero rwo hejuru, hanyuma ukayazana ukayasuka kuri ya nzoka washyize mu ibase cyangwa mu isafuriya. Iyo ubikoze, itangira kuvaho amagaragamba n’uruhu rwayo rugatangira koroha.

Iki gihe ihita yoroha, hanyuma ukayifata ugashishuraho uruhu rw’inyuma. Ikiba gisigaye ni ukuyibaga, ugakuramo zimwe mu nyama n’ibindi bitaribwa biyibamo. Uyibaga abaga ku gice cy’inda, akavanamo amara, n’ibindi bidafite umumaro.

Icyo gihe uba ushobora guteka inyama zawe nk’ibisanzwe niba uzi uko bateka inyama. Abantu benshi cyane mu barya inyama z’inzoka batanze ubuhamya bavuga ko ziryoha cyane, ko zimeze nk’iz’amafi.

Izi nyama ziryoha bihebuje nta muntu utemerewe kuzirya kandi na Bibiliya ntizibuzanya, kuko ari zimwe mu zo Imana yahaye abantu, ikababwira iti “Mwemerewe kuzirya, icyo mutemerewe ni amaraso.”

Nubwo kurya inzoka byemewe, umuntu wubaha Imana akurikiza itegeko riboneka mu itangiriro 9:4 hagira hati: “Ariko rero ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo, ni bwo maraso yayo.”

Inzoka ziryoha nk’amafi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.