Buri munsi abantu bo mu bihugu hafi ya byose bajya mu bitaro cyangwa ku muganga wikorera bajyanywe no kwisiramuza. Ahenshi bikorwa ku buntu cyangwa bakishyura.
Muri Bibiliya iri jambo aho rikoreshwa handitse gukebwa. Uku gukebwa ni byo gufite akamaro. Ariko se, kwatangiye ryari?
Mu gitabo cy’Itangiriro igice cya 17, hagaragaza uko iki gikorwa cyatangijwe n’Imana yo mu Ijuru.
Nyuma y’uko Aburahamu abyaye umwana w’umuhungu ku mugore w’umuja, Imana yamusezeranyije ko agiye kubyara undi mwana w’umuhungu ari na we wari kuzakomokwaho n’abazaba ubwoko bwayo.
Imana yamusabye gukebwa we n’abigitsina gabo bose bo mu rugo rwe. Icyo gihe uwo mwana wa mbere wavutse kuri Hagari, umuja wa Aburahamu na Sara, yari afite imyaka 15 naho se Aburahamu afite imyaka 99. Abantu bose bo mu rugo rwe barakebwe kandi biba itegeko ku bamukomotseho bose.
“Aburahamu yari amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, ubwo yakebwaga umunwa w’icyo yambariye. 25 Ishimayeli umuhungu we yari amaze imyaka cumi n’itatu, ubwo yakebwaga.”(Itangiriro 17:24-25).
Umuhungu yabyaranye na Sara agize iminsi 8 yarakebwe, umwuzukuru we witwaga Yakobo nyuma akaza kwitwa Isirayeli na we arakebwa kandi abana bamukomotseho ari na bo biswe Abisirayeli bakajya bakebwa.
“Umuhungu wese muri mwe uzaba amaze iminsi munani avutse azakebwa, bigeze ibihe by’ingoma zanyu zose. Uzaba avukiye mu rugo rwawe, cyangwa utari uwo mu rubyaro rwawe waguzwe n’ifeza n’abanyamahanga,”(Itangiriro 17:12).
Na Yesu ubwe yarakebwe afite iminsi 8.
“Nuko iminsi munani ishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na Marayika, nyina atarasama inda ye.”(Luka 2:21).
Ese gukebwa bimarira iki uwabikoze?
Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko ibyiza byo kwisiramuza (gukebwa) ku bagabo ari byinshi ariko bibiri ni byo by’ingenzi kurusha ibindi.
1. Kwisiramuza ni isuku kuko burya kiriya gihu kibika imyanda myinshi ishobora guteza ibibazo birimo kurwara imitezi mu gihe utacyoza neza.
2. Kwisiramuza bishobora gufasha umuntu kutandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA.
Kugira ngo umuntu yandure agakoko gatera SIDA mu mibonano mpuzabitsina n’uko amaraso ye ahura n’ay’uwanduye biturutse ku dusebe twatewe no gukubanaho.
Kiriya gihu gikomereka vuba kandi n’umubiri w’igitsina kidasiramuye uba woroshye ku buryo ukomereka vuba mu gihe umubiri w’igitsina gisiramuye uba waramenyereye ugasa nk’ukomera ku buryo udakomereka byoroheje.